Amasaha Yo Gufungura Ahakorerwa Ubucuruzi Bujyanye N’imyidagaduro Mu Bihe By’iminsi Mikuru Isoza Umwaka

Amasaha Yo Gufungura Ahakorerwa Ubucuruzi Bujyanye N’imyidagaduro Mu Bihe By’iminsi Mikuru Isoza Umwaka
Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, rwatangaje ko mu rwego rwo kwishimira Iminsi Mikuru isoza umwaka, amasaha yongerewe kuri serivisi zitangwa mu ijoro zirimo utubari n'utubyiniro.
Aya mabwiriza aratangira kubahirizwa Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024 kugeza tariki 5 Mutarama 2025, yemeje ko amasaha yo gufunga mu mibyizi ari saa Munani zo mu rukerera mu gitondo mu gihe ku wa Gatanu, impera z'icyumweru n'iminsi y'ibiruhuko serivisi zizajya zitangwa amasaha 24.