Amarozi aravuza ubuhuha! Tanzania haravugwa Abashoferi basigaye baroga bagenzi babo kugirango ngo babone imodoka za leta batwara

Aug 21, 2024 - 10:36
 0  194
Amarozi aravuza ubuhuha! Tanzania haravugwa Abashoferi basigaye baroga bagenzi babo kugirango ngo babone imodoka za leta batwara

Amarozi aravuza ubuhuha! Tanzania haravugwa Abashoferi basigaye baroga bagenzi babo kugirango ngo babone imodoka za leta batwara

Aug 21, 2024 - 10:36

Minisitiri w'Intebe Kasimu Majaliwa yatunguwe no kumva ko hari abashoferi ba Leta barogana kugirango ngo babone imodoka batwara kuberako iyo imodoka igize ikibazo ikajya mu igaraje, umushoferi akomeza guhembwa adakora.

Iki n'ikibazo cyagarutsweho kuri uyu wakabiri tariki 20 Kanama 2024 n'umuyobozi w'Intara ya Arusha Juma Mtanda, mu mahugurwa y'iminsi ine y'abashoferi batwara imodoka za leta, ategurwa buri mwaka.

Uyu Muyobozi w'Intara yagize ati'' bamwe mu bashoferi basigaye barogana kugirango babone imodoka zogutwara kubera ko imodoka ziba zarapfuye ntibajye mu kazi kandi bagakomeza guhembwa badakora, hari bamwe rero basigaye baroga bagenzi babo kugirango babone uko batwara izo modoka".

Intandaro ituma abo bashoferi barogana ni uko iyo batari mukazi bahembwa umushahara muto, nyamara iyo bari mukazi hiyongeraho amafaranga y'ingendo baba koze azwi nka mafaranga ya Misiyo, ndetse bakagenerwa n'agahimbazamusyi. rero iyo umushoferi atari mukazi ntacyo aba yinjiza niyo mpamvu iyo imodoka yagize ikibazo ikamara igihe iri mu igaraje kandi abona atazongera kubona amafaranga ahitamo kuroga mugenzi we kugirango abashe kujya mu kazi.

Minisitiri Majaliwa yahise asaba inzego za leta ndetse n'ibigo bizishamikiyeho, gukoresha izo modoka zaheze mu magaraje maze abashoferi bose bakajya mu kazi kugirango icyo kibazo cy'amarozi kivugwa kibe cyahagarara. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06