Amarira niyose ku babyeyi babo! Abantu bitwaje intwaro karabutaka bishe abapolisi 11

Aug 24, 2024 - 08:30
 0  325
Amarira niyose ku babyeyi babo! Abantu bitwaje intwaro karabutaka bishe abapolisi 11

Amarira niyose ku babyeyi babo! Abantu bitwaje intwaro karabutaka bishe abapolisi 11

Aug 24, 2024 - 08:30

Abantu bitwaje intwaro zirasa grenade bateze igico imodoka ya polisi muri Pakistan bica nibura abapolisi 11 nkuko bitangazwa n’abayobozi.

Umuvugizi wa Polisi ya Punjab yavuze ko abandi bapolisi icyenda bakomerekeye muri iki gico nk’uko iyi nkuru dukesha Associated Press ivuga.

Iki gitero, hatagize itsinda ryahise rikigamba, cyabereye mu karere ka Rahim Yar Khan gaherereye mu majyepfo ya Pakisitani ubwo abapolisi bari ku irondo muri ako gace bashaka abajura.

Abayobozi ba polisi babwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika ko abo bagabye igitero bashobora kuba ari abajura atari abarwanyi.

Nubwo ibitero by’abarwanyi n’urugomo byiyongereye muri Pakistan, umubare munini w’abapolisi bapfa mu gitero kimwe ubusanzwe bigaragara gake.

Mu Karere ka Rahim Yar Khan aho igitero cyabereye kuri uyu wa Kane ushize hasanzwe hazwiho kuba indiri y’abajura bitwaje imbunda.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06