Amakuru mashya kuri Espoir FC yajuririye umwanzuro wo kuyimanura mu Cyiciro cya Gatatu

Jun 2, 2024 - 12:33
 0  162
Amakuru mashya kuri Espoir FC yajuririye umwanzuro wo kuyimanura mu Cyiciro cya Gatatu

Amakuru mashya kuri Espoir FC yajuririye umwanzuro wo kuyimanura mu Cyiciro cya Gatatu

Jun 2, 2024 - 12:33

Ikipe ya Espoir FC yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) igaragaza ko itanyuzwe n’icyemezo cyo gukurwaho amanota 50 kubera gukinisha umukinnyi Watanga Christian Milembe utari ufite ibyangombwa, byatumye imanurwa mu Cyiciro cya Gatatu.

Mu ibaruwa iyi kipe y’i Rusizi yanditse tariki ya 1 Kamena, yavuze ko itanyuzwe n’umwanzuro FERWAFA yayimenyesheje ku wa 31 Gicurasi 2024.

Mu mpamvu yashingiyeho harimo kuba "ubuyobozi bwa Espoir FC bwatunguwe n’amakosa yakozwe na bamwe mu bakozi bacu nka komite tutabizi ndetse tukaba twarabashyikirije ubugenzacyaha kugira ngo budufashe gukurikirana abagize uruhare bose mu gushakira ibyangombwa bitemewe uyu mukinnyi wavuzwe haruguru."

Yakomeje igira iti "Imikino Espoir FC yakinnye na Gicumbi FC, Ivoire Olympique, Akagera, Esperance, Impessa, Sorwathe na United Stars ndetse n’umukino wagombaga kuduhuza na AS Muhanga twahanishijwe mpaga, ntikwiye kubarwa mu bihano kuko uyu mukinnyi atayitabiriye. Tukaba tubasaba gukurikirana izi mpamvu tubagaragarije tukarenganurwa."

Nubwo Espoir FC yavuze ibi, FERWAFA yo yari yagaragaje ko yafashe icyemezo ishingiye ku igenzura ryakozwe ku mikino ndetse harebwe iyo iyi kipe yabonyemo amanota kandi yagaragayeho umunyezamu Christian Watanga Milembe.

Yagize iti "Dushingiye kuri raporo z’abagenzuzi b’imikino ku mikino yanyu yose mwakinnye, twasanze uwo mukinnyi yaragaragaye ku mikino 16 mwatsinze n’imikino ibiri mwanganyije n’undi umwe mwatsinzwe."

"Bityo rero tubandikiye tubamenyesha ko mukuweho amanota 50, mukaba musigaranye amanota arindwi. Tuboneyeho kubibutsa ko ikipe ya nyuma mu itsinda imanuka mu Cyiciro cya Gatatu nk’uko biteganywa n’amabwiriza agenga Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bagabo y’umwaka w’imikino wa 2023/24."

Gukurwaho ayo manota byatumye Espoir FC iba iya 13 n’amanota arindwi, ijya inyuma ya Impessa FC yabaye iya 12 n’amanota 16 mu Itsinda B.

Iyi kipe y’i Rusizi yari imaze umwaka umwe mu Cyiciro cya Kabiri nyuma yo kumanuka, iheruka gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaho (RIB) isaba ko abagize uruhare mu gukinisha umukinnyi ufite ibyangombwa bihimbano yakurikiranwa.

Espoir FC yagaragaje ko itanyuzwe n'umwanzuro wo kuyimanura mu Cyiciro cya Gatatu, isaba kurenganurwa
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268