Amakuru mashya kuri Dosiye yakabari kabyiniyemo inkumi zikimero zambaye uko zavutse

Aug 28, 2024 - 11:30
 0  769
Amakuru mashya kuri Dosiye yakabari kabyiniyemo inkumi zikimero zambaye uko zavutse

Amakuru mashya kuri Dosiye yakabari kabyiniyemo inkumi zikimero zambaye uko zavutse

Aug 28, 2024 - 11:30

Dosiye iregwamo nyir’akabari kitwa Viga Edelweiss kabyiniragamo inkumi zambaye ubusa buri buri n’uwagacungaga umunsi ku munsi, yashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Aba bombi bakurikiranyweho icyaha cyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, dosiye yabo yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha ku wa 23 Kanama 2024.

Amakuru ahari ahamya ko atari ubwa mbere nyiri aka kabari akurikiranyweho iki cyaha.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko iperereza ry’ibanze rigararagaza ko abakurikiranywe bakoresha abakobwa mu kabari mu bikorwa by’ubusambanyi bagamije inyungu z’amafaranga.

Yavuze ko uru rwego rwibutsa abaturarwanda cyane abafite ubucuruzi bw’utubari kwirinda ibikorwa ibyo aribyo byose biganisha mu gushakira inyungu mu bandi cyangwa ibindi bikorwa bisa nabyo.

Abaregwa baramutse bahamwe n’icyaha, bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

Inkuru bifitanye isano: Kigali yabaye amahanga pee! Dore amateka ya ka kabyiniro babyiniramo bambaye uko bavutse!


Uyu mukobwa yari ari kubyinira abakiliya yakuyemo utwenda twose tw'imbere yadutaye hasi
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268