Amakuru mashya kuri Camera zo mu muhanda!!! ntizikwiye gushyirwa mu gihuru - Senateri Evode Uwizeyimana

Jun 6, 2024 - 10:49
 0  643
Amakuru mashya kuri Camera zo mu muhanda!!! ntizikwiye gushyirwa mu gihuru - Senateri Evode Uwizeyimana

Amakuru mashya kuri Camera zo mu muhanda!!! ntizikwiye gushyirwa mu gihuru - Senateri Evode Uwizeyimana

Jun 6, 2024 - 10:49

Senateri Evode Uwizeyimana yagaragaje impungenge kuri cameras zashyiriweho kugabanya impanuka mu mihanda, avuga ko hari izishyirwa mu bihuru cyangwa mu myaka bisa n’ibigamije gushaka amafaranga kuko zihishwa nyamara zagashyizwe ahagaragara.

Inzego zitandukanye zemeza ko kuva hagatangira gukoreshwa camera zo ku muhanda mu kugenzura umuvuduko w’ibinyabiziga byagabanyije ku rugero runini impanuka zo mu muhanda zahitanaga abantu.

Nyuma hanashyizweho ibyapa biburira abantu ko muri metero nke hari camera ariko haba n’izishyirwa ahantu hihishe bakaza kuzihakura ku mugoroba.

Ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ibyagezweho muri gahunda y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere, NST1, kuri uyu wa 5 Kamena 2023, Senateri Evode Uwizeyimana yagaragaje ko camera Polisi y’u Rwanda ishami ry’umutekano wo mu muhanda ihisha mu bihuru zidakwiye kuba zihari.

Ati “Camera na yo ntikwiye kuba mu masaka cyangwa mu gihuru ntabwo bishoka. Kuko turabibona kenshi kuko camera akamaro kayo ni ugukumira impanuka ntabwo ari isoko y’amafaranga, ikwiye kujya ahantu hagaragara.”

“Turashimira polisi kuko bashyizeho ibyapa bibwira abantu ko camera ihari imbere, kuri za camera zishinze ariko za zindi zikomeza kujya mu myumbati ntabwo tumenya aho ziri.”

Ibyapa byo mu muhanda biteye inkeke

Depite Hindura Jean Pierre yagaragaje ko hakwiye impinduka mu byapa byo ku muhanda kuko hari aho usanga uwateze imodoka yihariye ntaho atandukaniye n’uwateze bis rusange.

Ati “Polisi yo mu muhanda ikeneye urwego ruyigenzura…kuko nk’ubu uvuye Musanze-Rubavu icyapa cya 80km/h ni kimwe gusa gishinze ku karere ka Nyabihu, ahandi hose ni 60km/h. N’abakora Taxi Voiture, ubucuruzi bwabo bwarapfuye kuko umuntu ufashe taxi voiture ava Rubavu ajya Musanze ntaho atandukaniye n’ugiye muri bisi kuko bose ntabwo barenza 60km/h”

Yagaragaje ko umuhanda Musanze-Kigali urimo ibyapa byinshi bigaragaza umuvuduko wa 80km/h mu gihe ari ho hari amakorosi menshi.

Senateri Uwizeyimana yavuze ko hari aho usanga barashyize icyapa cya 80km/h atari ho kigomba kujya, cyangwa bakahashyira icya 60km/h atari ho gikwiye kuba kiri.

Ati “Hari aho ubona icyapa cya 80 cyangwa icya 60 ntumenye aho kirangirira ngo winjire mu kindi cyangwa se icyapa cya 80 kigakurikirwa n’icya 60, ntabwo imodoka ifite amaferi nk’ay’imbwa burya. Byanga bikunda niba imodoka iri muri 80 [umuvuduko], iyo uvuye uvuye mu cyapa cya 80 winjira mu cya 60 ibyo bintu byica ‘brake pad’. Ahandi hagati y’icyapa cya 60 n’icyaa 80 bashyiramo icyapa cya 70.”

“Baturebere imihanda yacu ibibazo birimo ni urukerereza rwose…Imihanda yacu irimo ibibazo ku bintu bijyanye n’ibyo by’ibyapa kuko ntabwo umuntu yagendera muri 60km/h ngo azagere i Rusizi, ntabwo byakunda rwose birutwa no kugenda n’amaguru.”

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko ku bufatanye n’inzego zishinzwe gutunganya ibyapa mu mihanda baziga uburyo byanozwa buri gace kagashyirwamo icyapa kiberabye na ko.

Ati “Dusanze hari aho bakoze nabi bakavuga ngo ugende muri 60km/h kandi hakwiye 80km/h ari umuhanda ureba kure ibyo byahinduka. Turabyandika tujye kureba n’inzego zibishinzwe turebe ngo ni gute twakora ibyapa bijyanye n’imihanda yacu, aho umuhanda ari mubi cyane birigaragaza aho ari mwiza ushobora kugenda na byo birigaragaza.”

Yanavuze ko ibya camera zishyirwa mu bwihisho baizaganirwaho na polisi y’u Rwanda kugira ngo bikemuke kuko “ntabwo igitekerezo cyari ugushaka amafaranga, ahubwo byari ukugira ngo turwanye impanuka mu muhanda kandi zaranagabanyutse kuko hari igihe twapfushaga abantu 14 mu cyumweru kimwe.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yahamije ko mu gihe haba hari camera iri ahantu hadakwiye byaganirwaho bigakosorwa.

Senateri Evode Uwizeyimana yagaragaje ko camera zo mu muhanda zidakwiye guhishwa mu masaka
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268