Amakuru atariho ivumbi "Byamenyekanye ko Amerika yoherereza Israel intwaro karahabutaka mu ibanga rikomeye"

Mar 31, 2024 - 10:41
 0  136
Amakuru atariho ivumbi "Byamenyekanye ko Amerika yoherereza Israel intwaro karahabutaka mu ibanga rikomeye"

Amakuru atariho ivumbi "Byamenyekanye ko Amerika yoherereza Israel intwaro karahabutaka mu ibanga rikomeye"

Mar 31, 2024 - 10:41

Hamenyekanye amakuru ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ibanga rikomeye cyane, yemeye ko inshuti yayo y’akadasohoka, Israel yohererezwa akayabo k’Amadolari yo kugura intwaro zirimo ibisasu biremereye n’indege za gisirikare.

Ni amakuru yagiye hanze mu gihe ubutegetsi bwa Washington bumaze iminsi bugaragaza ko butewe impungenge n’ibitero Israel ikomeje kugaba muri Gaza cyane cyane mu Mujyi wa Rafah, utuwe cyana.

Muri ibyo bisasu harimo ibigera ku 1800 byo mu bwoko bwa MK84, aho kimwe gipima ibilo birenga 900.

Ni ibisasu byifashishwa mu gihe igisirikare runaka gishaka guturitsa ahantu hanini icyarimwe kikahashegesha cyane, bijyanye n’ubushobozi bw’umwanzi kiba gihanganye na we.

Bamwe mu bayobozi bo muri Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, Pentagon n’abo mu Biro by’Umukuru w’Igihugu batatangajwe amazina, babibwiye The Washington Post ko ibyo bisasu birimo n’ibindi 500 byo mu bwoko na none bwa MK82 bipima ibilo 500 kuri buri kimwe.

Uretse ibyo bisasu Pentagon yemeje ko Israel yohererezwa n’indege y’intambara yo mu bwoko bwa 25 F-35A na moteri zayo, byose bibarirwa agaciro ka miliyari 2,5$.

Iyo nkunga byatangajwe ko yemejwe n’Inteko ya Amerika mu myaka yashize nk’imwe muri miliyari 3$ ya buri mwaka ubutegetsi bwa Washington bugomba guha iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Iyi ni na yo mpamvu kuri iyi nshuro iyi nteko itigeze imenyeshwa ku bijyanye n’iyo nkunga kuko yemejwe mbere.

Iyi nkunga yoherejwe ku rundi ruhande yafashwe nko gutiza umurindi iyicwa ry’abaturage ba Gaza bari gupfa umunsi ku wundi baguye mu ntambara.

Inzego z’ubuzima muri Palestine zitangaza ko abarenga ibihumbi 32 bamaze kugwa mu bitero Israel yagabye kuri Gaza mu Ukwakira 2023.

Igisirikare cya Israel, IDF gishinjwa ko mu mwaka ushize cyakoresheje ibisasu biremereye ubwo cyagabaga ibitero ku nkambi yo muri Gaza izwi nka Jabalia no hafi y’iya Al-S hati, bigahitana abarenga 100.

Ni ibintu Loni yavuze Israel igomba kwitonderwa kuko bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara.

Ubutegetsi bwa Biden bugaragaza ko Israel yabwijeje mu nyandiko ko inkunga buyiha yose ikoreshwa mu buryo buri mu murongo w’ibyo amategeko mpuzamahanga ateganya.

Umuvugizi wa Pentagon, Matthew Miller aherutse kubwira itangazamakuru ko “twasanze iyo nkunga bayikoresha uko bikwiriye” bityo ko nta mpungenge zigomba kubaho.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika muri iki cyumweru gishize ko nta yandi mahitamo ifite ku bijyanye no kugaba ibitero ku Mujyi wa Rafah kuko ngo hihishe abarwanyi ba Hamas kandi ko uyu mutwe ugomba kurimburwa burundu.

Ibyo bisasu ni bimwe mu byo Amerika yohererejwe Israel iri mu ntambara na Palestine
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268