Amakuru aheruka ku kibuga cy'urugamba: M23 yafashe Radiyo na Televiziyo ya Congo i Goma

Amakuru aheruka ku kibuga cy'urugamba: M23 yafashe Radiyo na Televiziyo ya Congo i Goma
Abarwanyi b’Umutwe wa M23 uri mu mirwano n’Ihuriro ry’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bigaruriye Radiyo na Televiziyo y’iki gihugu, RTNC, ifite icyicaro mu Mujyi wa Goma, ku wa Mbere tariki ya 27 Mutarama 2025.
Ifatwa rya RTNC-Goma ryagezweho nyuma y’imirwano itoroshye yabereye mu Murwa Mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru.
Ni mu gihe kugeza ubu myinshi mu minara y’ibigo by’itumanaho, televiziyo na radiyo biri kugenzurwa n’umutwe wa M23, wakiriwe n’isinzi ry’abaturage mu mihanda ya Goma.
M23, iri kugenzura igice kinini cya Goma yatangaje ko ibikorwa byose byakorerwaga mu kiyaga cya Kivu bihagaritswe, kugeza igihe izatangariza ko bisubukuwe.
Uyu mutwe wagize uti: “Turasaba abaturage bose ba Goma gutuza. Kubohora umujyi byakozwe neza, ibintu biri mu biganza byacu.”
Benshi mu basirikare ba FARDC bakomeje kwinjira mu karere ka Rubavu, bishyikiriza inzego z’umutekano z’u Rwanda, zabanje kubambura intwaro n’ibikoresho bya gisirikare bari bafite.
Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda kandi zikomeje kwakira abanye-Congo, abakozi b’imiryango mpuzamahanga, n’abasirikare ba MONUSCO bakomeje guhungira mu Rwanda.