AMAFOTO: Sobanukirwa indwara ya PICA itera abantu kurya ibitari ibiryo nk’ibyuma umucanga, ibitaka ibinonko, ibiti nibindi byinshi

Sep 8, 2024 - 07:15
 0  518
AMAFOTO: Sobanukirwa indwara ya PICA itera abantu kurya ibitari ibiryo nk’ibyuma umucanga, ibitaka ibinonko, ibiti nibindi byinshi

AMAFOTO: Sobanukirwa indwara ya PICA itera abantu kurya ibitari ibiryo nk’ibyuma umucanga, ibitaka ibinonko, ibiti nibindi byinshi

Sep 8, 2024 - 07:15

Hari umubare munini wabantu usanga bakunze kurya ibintu bitari ibiryo nk’ibyuma umucanga, ibitaka ibinonko, ibiti nibindi byinshi , akenshi usanga ari abana n’abagore batwite ariko ntibigarukira aho kuko abatu benshi nk’abakobwa ,abagabo ,abasore usanga bijya bibabaho.

Iyo bikubayeho akenshi wumva ari ibintu bisanzwe ntubyiteho kuko ntangaruka uba wabona ako kanya nyamara urwaye indwara yitwa PICA.

PICA ni indwara iterwa ahanini no kubura intungamubiri zihagije ,ibi bituruka ahanini ku kugira Zinc nkeya mu mubiri,cyangwa iron. 

Reka turebe uko iy’indwara ifata n’ingaruka wagira mu gihe utivuje neza iy’indwara.

Umuntu ufite indwara yitwa PICA akunze gushishikazwa no kurya ibisigazwa by’ibitari ibiryo nk’ibyasizwe amarange,ibice by’ibyuma nibindi.

Iyo hashize igihe umuntu arya ibibintu mu buryo buhoraho , bishobora kumuviramo ingaruka zikomeye cyane kurenza uko abitekereza. 

Ashobora gukuramo uburozi buturuka ku kurya ibyuma bwitwa Toxic metals,ubu ni uburozi bukomeye buturuka kuduce twutwuma,tuba twaragiye mu mubiri wawe.

Izi ngaruka zikunze kugaragara ku bana bato cyangwa ku bagore batwite ,gusa hari ubwo zijyana nta muntu ukuvuye ariko ntago bihoraho.

Kwitabwaho na muganga bishobora ku gufasha cyangwa umwana wawe.

ubwo waba warahuye n’ingaruka zituruka ku kurya ibitari ibiryo.

PICA ntabwo igaragara gusa kubana n’abagore batwite,ikunze no kugaragara ku bantu bafite ikibazo mu bwonko,bishingiye ku kuba ubwonko budakora neza cyangwa bwarangiritse mu bundi buryo.

Abantu barwaye PICA bakunze kurya ibitari ibiryo mu buryo buhoraho,iyo ubikora buri munsi mu buryo buhoraho icyo gihe uba ufite ikibazo cy’indwara yitwa PICA.

Kugira ngo utahure indwara ya PICA ni uko uba umaze byibura nk’ukwezi urya ibintu bitari ibiryo .

Reka tureba ibintu ushobora kurya bitari ibiryo :

Urubura,urufuro,guhekenya za Butto,amabuye,ibisigazwa by’itabi,ibishushanyo,ibinonko,ingwa n’ibindi.

Ushobora kuba kandi urya n’ibindu tutagarutseho ariko atari ibiryo bisanzwe, icyo gihe nawe uba ufite indwara y’itwa PICA.

Kumva ushonje buri kanya cyangwa wifuza kurya ikintu gihabanye n’ibiryo akenshi,ni ikimenyetso kigaragaza ko umubiri wawe,utagifite intungamubiri zihagije, bityo umubiri uri kwirwanaho,kugira ngo wongere urugero rw’intunga mubiri muri wo. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06