Amafaranga aravuna cyane! Umuhanzi w’icyamamare yatunguye umukunzi we amuha impano y’amakariso 100 icyarimwe [REBA VIDEO]

Aug 24, 2024 - 08:43
 0  483

Ibinyamakuru byo mu gihugu cya Kenya bikomeje kwandika inkuru y’umuhanzi Fredrick Kilonzo Mutinda wamamaye ku izina rya Brown Mauzo, watunguye umukunzi we witwa Kabinga akamushyira impano y’amakariso ijana (100) ndetse na ‘wine’ yo kunywa nka ‘surprise’ y’isabukuru ye y’amavuko.

Iyi nkuru yabaye kimomo nyuma y’uko uyu muhanzi asangije amashusho abamukurikira, amugaragaza ajya gusura uyu mukunzi we muri ‘apartment’ abamo ndetse afite impano zitandukanye amuzaniye, aya mashusho yayakurikije amagambo agaragaza akari ku mutima we. Mu mpano yamuzaniye harimo icupa rya ‘wine’, indabo z’iroza, ndetse n’igikarito kinini kirimo amakariso 100. 

Uyu mukobwa usanzwe umurika imideri, akimara gufungura iyi mpano yaratunguwe cyane abonye umukunzi we yamuzaniye amakariso 100 ari mu mabara atandukanye, yahise abwira umukunzi we ko bimushimishije cyane kuko nawe yari yibagiwe ko ari isabukuru ye. 

Reba amashusho y’uyu muhanzi azanira impano umukunzi we ukanze aha: 

https://www.instagram.com/p/C-495heNTzY/ 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06