Alliah Cool yavuze impamvu yafashe umwanzuro wo kwagurira ibikorwa bye muri Tanzania no mu bindi bihugu

Feb 12, 2024 - 09:49
 0  93
Alliah Cool yavuze impamvu yafashe umwanzuro wo kwagurira ibikorwa bye muri Tanzania no mu bindi bihugu

Alliah Cool yavuze impamvu yafashe umwanzuro wo kwagurira ibikorwa bye muri Tanzania no mu bindi bihugu

Feb 12, 2024 - 09:49

Uyu mukinnyikazi wa filime ndetse akaba na rwiyemezamirimo ari muri Tanzaniya aho yagiye kwagurira ibikorwa bye byibanda kuri filime arimo arakora ndetse nizo ari kwitegura gushyira hanze.

Amakuru dukesha Inyarwanda.com yavuganye nuyu mukinnyi, yasobanuye ko Alliah Cool yahisemo kujya kwagurira ibikorwa bye muri Tanzania ashingiye ku kuba filime aherutse gushyira hanze ya “Good Book, Bad Cover” iri mu rurimi rwigiswahili.

Si muri Tanzania gusa kuko yifuza no kugera mu bindi bihugu bikoresha uru rurimi kuko usanga bituwe n’abantu benshi ibyo we afata nk’amahirwe azamuhesha kuba filime ye yamenyekana muri ibi bihugu.

Alliah Cool avuga ko yasanze muri Tanzania bakora filime ku rwego ruri hejuru akaba ariyo mpamvu yifuza kuba yakorana n’abakinnyi baho mu mishinga ye ategura gushyira hanze.

Alliah anavuga ko mu biganiro yagiye agirana n'itangazamakuru, yabajijwe cyane ku itsinda rya Kigali Boss Babes abarizwa n'ibindi. Yanasobanuye ko mu ntangiro ziki cyumweru aragirana ibiganiro na Wema Sepetu usanzwe umukinnyi wa filime ukomeye wakanyujijeho mu rukundo na Diamond.

Ati "Dusanzwe turi inshuti, twaravuganye, rero ibiganiro tugirana biribanda ku mikoranire muri Filime n'ubushuti busanzwe."

Mu kiganiro na Times FM yo muri Tanzania, Allia Cool yatangaje ko yavuye mu mwuga w'itangazamakuru kuko wamutwaraga umwanya munini bigatuma atita ku mpano ye yo gukina filime.

Yongeye gushimangira ko kuri we umwuga wo gukina filime, ari wo akuramo amafaranga kurusha ayo yajyaga akura mu mwuga w'itangazamakuru yamazemo imyaka ine nubwo hari abanyamakuru binjiza menshi kumurusha.

Alliah Cool yinjiye mu mwuga wo gukina filime mu mu 2011 ahera ku yitwa "Rwasa" nyuma ashaka kubifatanya n'itangazamakuru ariko abona atabasha kubibangikanya ahitamo gukora umwuga umwe wo gukina filime.

Mu 2021, nabwo Alliah Cool yamuritse filime yise ‘Alliah The Movie’.

Muri Kamena 2023, nibwo Alliah yamuritse filime ye "Good Book, Bad Cover".

'Sound track' y'iyi filime yakozwe n'umunyamuziki Okkama.

Igaragaramo abantu bazwi mu ruhando rw'imyidagaduro nka Camille Yvette wo muri Kigali boss Babes, Francis Zahabu, Alice la boss n’abandi. 

N. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 788 989 270