Akari ku mutima wa Harmonize nyuma yo kumurika Albumu ye

Akari ku mutima wa Harmonize nyuma yo kumurika Albumu ye
Rajabu Abdulkahali Ibrahim [Harmonize] ari mu byishimo nyuma y'uko akoze ibirori byo kumvisha abakunzi be Album yise Mziki wa Samia bikitabirwa na Perezida wa Tanzania, Dr.Samia Suluhu Hassan.
Ku mugoroba wa tariki 25 Gicurasi 2024 ni bwo Harmonize yakoze ibirori by’amateka byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye ariko byumwihariko Perezida Samia.
Mu butumwa buherekejwe n’amafoto Harmonize yagize ati”Ntihagire unkangura indoto ziryoshye bibaho.”
Avuga ko ari iby'agatangaza kubona Perezida yitabiriye ubutumire bwe.
Harmonize akomeza ashima Perezida Samia ati”Wahaye agaciro ubuhanzi uha n’agaciro abahanzi.”
Ikindi yamubwiye ko abanyatanzania bose batewe ishema no kuba abayoboye.
Mu minsi ishize ni bwo Harmonize yari yatangaje ko agiye gushyira hanze Album byitezwe ko izaba yamaze kugera ku isoko ku wa 03 Kamena 2024.
Harmonize yasobanuye impamvu yahisemo kuyitura Perezida Samia ati: ”Iyi Album narayimutuye kuko ari umugore udasanzwe.”
Ikindi cyatangaje benshi kuri iyi Album ni uko uyu muhanzi yatangaje ko ariyo ya nyuma agiye gukora mu mateka y’umuziki. Ati ”Uyu kandi ni umusozo w’umwuga wanjye mu muziki.”
Ntawe uzi niba nyuma y'ibyo yagezeho agifite intekerezo zimwe zo kuba yava mu muziki akerekeza mu itaramakofe by’umwuga.