Akabo kashobotse! Abagore batambara amasutiye n'amakariso mu ruhame bagiye kuzajya bafungwa

Akabo kashobotse! Abagore batambara amasutiye n'amakariso mu ruhame bagiye kuzajya bafungwa
Muri Leta ya Anambra muri Nigeria, itsinda ry’abashinzwe umutekano ryatangaje ko rizatangira gufata abagore bose bazagaragara mu ruhame batambaye isutiye (bra) cyangwa umwenda w’imbere (amakariso).
Iri tangazo ryatanzwe n’umugabo wari ufite indangururamajwi, aho yasobanuriye abaturage ko iri tegeko ryashyizweho n’umuyobozi wa leta, Guverineri Chukwuma Soludo.
Yongeyeho ko n’abagore bazajya bagaragara bambaye imyenda y’imbere gusa nabo bazafatwa bagafungwa.
Iyi nkuru yatangije impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bayishyigikiye, mu gihe abandi bayinenze bavuga ko irimo kwivanga mu buzima bw’abantu ku giti cyabo.