Afurika y'Epfo: Ingwe yagabye igitero mu kigo cya gisirikare

Afurika y'Epfo: Ingwe yagabye igitero mu kigo cya gisirikare
Umuvugizi w’ingabo zirwanira mu kirere muri Afurika y’Epfo, atangaza ko umusirikali umwe, ubarizwa mu ngabo zirwanira mu kirere yagabweho igitero n’ingwe, mu gihe yari muri sport yirukanka. Undi, umusivili nawe ukorera muri icyo kigo, yahuye n’ingwe mu gihe yarimo agendagenda hafi y’aho izo ngabo zikambitse.
Burigadiye Jeneral Donavan Chetty, yabwiye ikinyamakuru BBC ko aba bagabo bombi, bagize ibikomere bidakanganye bajyanywe mu bitaro, umwe akaba yasezerewe, undi biteganijwe ko azasezererwa ku wa kane.
Inzego zishinzwe kwita ku nyamaswa zatangaje ko iyo ngwe yafashwe kuri uyu wa gatatu yimurirwa kure y’aho ngaho nko mu bilometero 62 uvuye ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere i Hoedspruit.
Jenerali Chetty yavuze ko nubwo guhura n’ingwe bikunze kugaragara ku baturiye hafi ya parike, ubusanzwe ntabwo ari bibi. N’ubwo parike izitiye cyane, yasobanuye ko ingwe zishobora kurenga uruzitiro byoroshye kubera ubuhanga bwazo.
Ubuyobozi bwa parike ya Kruger buvuga ko mu ngwe zigera ku 150 zizwiho kuba muri kariya gace, ari inyamaswa zitungwa no guhiga umuhigo utandukanye mu masaha ya n’ijoro, harimo cyane cyane inyamanswa z’impongo,ndetse n’amafi.