Afurika y’Epfo: Abanya-Libya 95 bari mu mazi abira nyuma yuko bafashwe mpiri mu kigo cya gisirikare kitemewe

Jul 26, 2024 - 16:47
 0  262
Afurika y’Epfo: Abanya-Libya 95 bari mu mazi abira nyuma yuko bafashwe mpiri mu kigo cya gisirikare kitemewe

Afurika y’Epfo: Abanya-Libya 95 bari mu mazi abira nyuma yuko bafashwe mpiri mu kigo cya gisirikare kitemewe

Jul 26, 2024 - 16:47

Polisi ya Afurika y’Epfo kuri uyu wa 26 Nyakanga yatangaje ko yafashe Abanya-Libya 95 nyuma yo kumenya ko bari mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare kitemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi ya Afurika y’Epfo wa mbere, Athlenda Mathe, yanditse ku rubuga nkoranyambaga X ko aba Banya-Libya bagiye muri iki gihugu bafite visa zimerera guhugurwa nk’abacunga umutekano basanzwe, ariko iperereza rigaragaza ko bahabwa imyitozo ya gisirikare.

Umuvugizi wa Polisi wa kabiri, Donald Mdhluli, yasobanuye ko ikigo giherereye mu isambu iri mu gace ka White River mu ntara ya Mpumalanga.

Mdhluli yagize ati “Iki kigo byavugwaga ko ari cy’imyitozo cya sosiyete irinda umutekano ariko urebye uko ibintu bimeze, ni ikigo cya gisirikare.”

Mu byafatiwe muri iki kigo harimo ibikoresho bya gisirikare byinshi birimo amahema n’imbunda, urumogi n’ikindi kiyobyabwenge cya Cocaïne. 

Sosiyete yahawe uruhushya rwo gutoza aba Banya-Libya ni iy’Umunyafurika y’Epfo. Mdhluli yasobanuye ko gukorwaho iperereza n’abagenzacyaha kugira ngo bamenye niba yari ifite uruhushya rwo gushinga ikigo kimeze nk’icya gisirikare.

Uyu mupolisi yatangaje ko ikigamijwe atari ugufunga aba bantu, ahubwo ari ukugira ngo bafashe abagenzacyaha kubona amakuru. Ati “Ntabwo twabafunze ahubwo twabajyanye mu ibazwa kandi turakora iperereza ku bigize icyaha.”

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06