Afurika y'Epfo: Abagabo batatu bitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri

Afurika y'Epfo: Abagabo batatu bitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri
Abagabo batatu bafite imipanga n’umwe ufite imbunda bagabye igitero ku ishuri ry’ibanze riherereye mu karere ka Gauteng, bashimuta abana babiri, ndetse banatera ubwoba abakozi b’iryo shuri. Ibi byose byerekanywe mu mashusho yashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’akarere ka Gauteng .
Umuyobozi w’iryo shuri, Matome Chiloane,mu butumwa yanditse kuri ayo mashusho yagize ati “Aba bagizi ba nabi bagomba kuboneka.”
News 24 dukesha aya makuru ivuga ko mu mashusho yafashwe, hagaragayemo abagabo batatu bafata abana barira, abandi bantu barimo bagerageza kubahagarika ariko bikaba iby’ubusa. Umwe muri abo bagabo agaragara,afite umuhoro mu ntoki, kandi ahutaza umuntu wese wageragezaga.