ADEPR: Abapasiteri batatu barimo n'Umushumba w'ururembo baravugwaho Ubusambanyi karundura, kuburyo harimo numwe watwaye umugore w'undi mupasiteri atamushiriyemo imiyaga

ADEPR: Abapasiteri batatu barimo n'Umushumba w'ururembo baravugwaho Ubusambanyi karundura, kuburyo harimo numwe watwaye umugore w'undi mupasiteri atamushiriyemo imiyaga
Umushumba wa Paruwase y'ahitwa Nyamugari, mu rurembo rwa Ngoma mu Ntara y'Uburasirazuba witwa Marizamamunda Emmanuel Irakuzi, bivugwa ko yatwaye umugore wa Pasiteri Tharcisse Twiringiyimana usanzwe ari Pasiteri w'Umudugudu wa Rubona muri Paruwase ya Nyamugari, ndetse bikavugwa ko n'Umushumba w'Ururembo rwa Ngoma nawe ngo yigaruriye umugore w'umushumba Marizamunda Emmanuel uyobora Paruwase ya Nyamugari.
Uko iki kibazo giteye, Pasiteri Tharcisse Twiringiyimana yabwiye ikinyamakuru Rubanda ko umugore we yagiranye ubushuti bwihariye n'uwo Mushumba wa Paruwase ya Nyamugari Marizamunda Emmanuel, biza kugeraho umugore ata urugo aragenda.
Asobanura ikibazo yagize ati" Umugore wange yagiranye ubushuti bwihariye na Mushumba Marizamunda, kuburyo umugore yahise ava murugo aragenda nacyane ko uwo Marizamunda yari yaramaze ku mutera inda, yamaze nokubyara, rero mu rwego rwogusibanganya ibimenyetso, uwo Mushumba Marizamunda yahise atanga raporo ku Mushumba w'Ururembo rwa Ngoma witwa Kananga Emmanuel, maze Kananga ahita ampagarika mu nshingano za gishumba ngo kubera yuko nananiwe kuyobora urugo rwange ntabwo nabasha kuyobora itorero nyamara nge ngaragaza ko nasenyewe na Mushumba Marizamunda Emmanuel. "
Pasiteri Tharcisse yakomeje avuga ko, yabanje guhagarikwa by'agateganyo amezi atatu arashira barongera bamuha andi atatu nayo ashira kugeza nubu akaba ntakindi gisubizo arahabwa., ndetse ko yanandikiye Umushumba mukuru wa ADEPR Ndayizeye Isaie ariko nawe akaba ataramusubiza
Twashatse kumenya icyo uruhande rwa Mushumba Marizamunda Emmanuel uvugwa ko ariwe wasenye urugo rwa Pasiteri Tharcisse, umaze umwaka atabana n'umugore we, maze avuga ko ibyo bamuvugaho byose atari ukuri.
Yagize ati" Icyo kibazo cya Pasiteri Tharcisse ndakizi twagerageje ku muganiriza we n'umugore we ariko biranga kuburyo umugore ariwe wahise afata icyemezo ava murugo, ibyo kuvuga ko arijye namusenyeye ntabwo aribyo kuko iby'umugabo n'umugore ibyo baba bapfa akenshi usanga aribo babiziranyeho bimeze nk'amabanga yabo, hanyuma icyo kuvuga ngo twarabyaranye nabyo sibyo, mu Rwanda tugira amategeko tugenderaho, rero abaye abona ko arinjye na musenyeye yagana ubutabera akarenganurwa."
Gusa nubwo Pasiteri Marizamunda ahakana ayo makuru, hari bamwe mu bakristo bazi neza ibyicyo kibazo, babwiye umunyamakuru ko Marizamunda yahise ajyana uwo mugore ahantu hatazwi ajya ku mukodeshereza, ikindi bashingiraho bahamya ko Marizamunda yaba ariwe wasenyeye Pasiteri Tharcisse, ni uko harigihe bari Mumateraniro ari kucyumweru aho Mushumba Marizamunda ayobora kuri Paruwase ya Nyamugari, Maze Marizamunda ashaka kuvuga ikibazo cya Pasiteri Tharcisse ubwo amateraniro yari ahumuje, maze abakristo babyamaganira kure bavuga ko bitari bikwiye kugaragariza ikibazo mu rusengero ngo ibyo byaba ari ukwitanguranwa ngo agaragaze ko ibyo bamuvugaho ataribyo kandi babizi neza ko ariwe wasenyeye Pasiteri Tharcisse., nacyane ko amateraniro yari yarangiye bamwe mu bakristo bari basohotse ndetse na Pasiteri Tharcisse nawe yari yamaze gutaha.
Ikinyamakuru Rubanda cyavuganye n'Umushumba w'Ururembo rwa Ngoma Kananga Emmanuel, maze abanza kubwira Umunyamakuru ko ari mu nama ari buze ku muvugisha inama isoje, Umunyamakuru amubaza isaha yaza ku kongera ku muhamagara, maze mushumba ahita avuga ngo" kwanza ibibazo byabapasiteri ntabwo bivugirwa mu itantazamakuru" ahita akupa Telefone.
Umushumba w'Ururembo rwa Ngoma Kananga Emmanuel
Ikinyamakuru Rubanda cyahamagaye Umushumba mukuru wa ADEPR Ndayizeye Isaie, maze amuha ubutumwa bugufi amusaba ko ya mwandikira, Umunyamakuru yamwandikiye kuri WhatsApp maze Ndayizeye ubutumwa arabusoma ariko ntiyasubiza Umunyamakuru kugeza ubwo twamaraga gutunganya iyi nkuru.
Amakuru avuga ko harimo guhishirana gukomeye hagati ya Pasiteri Marizamunda na Mushumba Kananga, Uyobora urirembo rwa Ngoma, kuko bivugwa ko hari Umudiyakoni umwe yigeze kujya kurusengero mu gitindo muri nibature aho Uwo Mushumba w'Ururembo rwa Ngoma Kananga Emmanuel atuye kuko niho hari n'ikicaro cy'ururembo rwa Ngoma, maze akubitana n'umugore wa Pasiteri Marizamunda acyenyeye isume mu mabere , bikavugwa ko Mushumba Kananga Emmanuel nawe asanzwe asambana n'umugore wa Marizamunda. ibi rero bikaba ariyo mpamvu bivugwa ko Pasiteri Marizamunda yagambaniye Pasiteri Tharcisse ngo ahagarikwe mu kazi., Kananga akemera kubikora kubera ko nawe yari azi neza ko atabikoze nawe Marizamunda yahita yamushyira ahagaragara kubera ko ngo uwo mudiyakoni yari yamaze kuvuga ibyo yabonye kwa Kananga Emmanuel.
Source: rubanda.rw