Adaciye ku ruhande Djihad ushinjwa kuba umutinganyi yemeye ko amashusho yagaragaye ari kwikinisha ari aye ndetse cyane!

Adaciye ku ruhande Djihad ushinjwa kuba umutinganyi yemeye ko amashusho yagaragaye ari kwikinisha ari aye ndetse cyane!
Uzabakiriho Cyprien uzwi mu myidagaduro nyarwanda nka Djihad, yemeje ko amashusho akomeje gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza yikinisha ari aye.
Kuva ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 29 Kanama ni bwo amashusho ya Djihad yatangiye guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga.
Ni amashusho yashyizwe ku karubanda na Nyarwaya Innocent ’Yago’ umaze igihe atajya imbizi n’abarimo Djihad ashinja kumugambanira no kuba bamaze igihe bamusebya.
Amashusho akijya hanze abakoresha imbuga nkoranyambaga bibasiye Uzabakiriho, bamwe bamunenga kuba adasiramuye mu gihe hari n’abageze kure bakavuga ko afite “agatsina gato”.
Djihad abinyujije ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 ku rubuga rwa Instagram, yavuze ko ariya mashusho ari aye, yungamo ko yari yiteze ko ashyirwa hanze ndetse ko yanabyifuzaga.
Asa n’uwishongora yagize ati: “Niko, ko mumpa pole napfushije? Urumva warira? […] Video yafashwe n’uwo twari kuvugana kandi nari mbyiteze ko ijya hanze. Narabyifuzaga kuko nari ndambiwe amagambo yanyu, mbonye igisubizo cyiza kandi cyihuse”.
Djihad yakomeje avuga ko bibaye byiza uwo bavuganaga na we yakwerekanwa kugira ngo abantu bamenye neza icyari kigamijwe.
Uyu mugabo umaze igihe ashinjwa kuba umutinganyi yavuze kandi ko atigeze atungurwa no kuba amashusho ye akomeje guhererekanwa, ngo kuko ari ikimenyetso cyerekana ko ibyo we na bagenzi be bamaze igihe bavuga ari ukuri.
REBA VIDEO Y'IKIGANIRO YAKOZE YEMERA KO AMASHUSHO ARI AYE!