Abayobozi b’umudugudu bafunzwe bazira gukubita umuturage nyuma yaho bakamufungira mu biro by'umudugudu

Aug 3, 2024 - 11:58
 0  417
Abayobozi b’umudugudu bafunzwe bazira gukubita umuturage nyuma yaho bakamufungira mu biro by'umudugudu

Abayobozi b’umudugudu bafunzwe bazira gukubita umuturage nyuma yaho bakamufungira mu biro by'umudugudu

Aug 3, 2024 - 11:58

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ruratangaza ko rwatangiye gukora iperereza kuri komite nyobozi igize umudugudu w’Uwaruraza akagari ka Ngara mu murenge wa Bumbogo, bavuzwe mu kibazo cy’umuturage wagaragaye afungiye mu biro by’umudugudu yanakubiswe.

Ku italiki ya 30 Nyakanga 2024, ubwo mu mudugudu w’Uwaruraza akagari ka Ngara mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo, hari umuturage witwa Muhire Yoweli wari wafungiye mu biro by’umudugudu n’iruhande rwe haziritse ihene bivugwa ko yari yayibye.

Uyu Muhire Yoweli yagaragazaga ko yafungiwe aho ndetse ihane ikahazanwa nyuma nk’ikimenyetso cy’uko yafashwe ayibye. Ndetse yanavuze ko yakubiswe cyane ku buryo yumvaga umubiri wose wangiritse.

“Komite y’umudugudu igizwe n’abantu batanu, barankubise none agatuza bakamennye. Bamaze kundambikaho ibiti bashaka, baragenda bazana ihene sinzi aho bayizituye ngo ninyifate akaboko nuko baramfotora.”

Umuyobozi w’umudugudu w’Uwaruraza, Ngiramahirwe Isaac, yavuze ko uyu muturage yari yafashwe yibye ihene kandi ko atigeze akubitwa. “Urabyumva iyo umujura afashwe ntabwo yakwemera ko tumurwa. Niba umujura tumufashe tugundagurana nawe, ashobora kugwa, ushobora no kumufata akakwiyaka. Mbega si umuntu utwara nk’ugihe guhabwa ukarisitiya.”

Gusa abaturage batandukanye bo muri uyu mudugudu bavuze ko Muhire Yoweli atari umujura, ahubwo ko yazize gutanga amakuru ajyanye n’uburyo muri uyu mudugudu hubakwa utujagari.

“Ibyo kwiba ihene ni ukubeshya kuko bamufata narimpari kandi nta hene yarafite, nta n’uwo numvuse ataka avuga ko yibwe ihene.”

“Yakubiswe pe! N’ihene yari imbere ye ngo yayibye. Uriya mugabo ntabwo tuzi ko yiba rwose.”

Nyuma y’iminsi itatu, ku wa Gatanu taliki ya 2 Kanama 2024, ikinyamakuru TV1 dukesha aya makuru yongeye guhura na Muhire Yoweli yararekuwe, atangaza ko kirya gihe yaraye muri kasho ya Polisi. Yakomeje avuga ko yakomeje kumva umuburi umurya kubera gukubitwa ariko ko kugeza ubu nta kindi kibazo afite.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B Thierry, yavuze ko bamwe mu bagize komiye nyobozi y’umudugudu w’Uwaruraza bari gukurikiranwa bafunze.

“Abakurikiranwa, bakurikiranywe bafunze, iperereza rirakomeje. Nibamara kubazwa nibwo hazatangazwa amakuru arambuye kuko bimwe bishobora kubangamira iperereza aka kanya.”

Abatuye muri uyu mudugudu kandi banatangaje ko mbere y’uko Muhire afungirwa muri ibi biro, hari undi na we wari wahafungiwe ushinzwe kurwanya akajagari, bakeka ko yari mu batanze amakuru. 

Source:TV1

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06