Abayisilamu barenga 500 baguye mu rugendo rutagatifu i Maka

Abayisilamu barenga 500 baguye mu rugendo rutagatifu i Maka
Ku wa kabiri tariki ya 18 Kamena, abadipolomate b’abarabu batangaje ko byibuze abayisiramu bakoreye urugendo rutagatifu rwa Hajj muri Arabiya Sawudite bagera kuri 550 bapfuye kubera ubushyuhe bwinshi .
Uru rugendo ngarukamwaka, rwabaye kuva ku wa gatanu kugeza ku cyumweru, rwongeye kuba muri uyu mwaka mu gihe cy’ubushyuhe bwinshi, muri kamwe mu turere dushyushye ku isi, ubushyuhe bugera kuri dogere selisiyusi 51.8 i Maka muri Arabiya Sawudite,ari naho habereye uru rugendo mu mujyi wera wa Islamu.
Ku wa kabiri, abadipolomate babiri b’Abarabu babwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko nibura 323 b’Abanyamisiri baguye muri urwo rugendo ahanini bazize ubushyuhe. Akomeza avugako "Iyi mibare yose yaturutse mu buruhukiro bw’ibitaro byo mu karere ka Al-Muaisem ka Maka.”
Raporo yatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abafransa AFP , ivuga ko imibare y’Abanyamisiri bapfuye igera kuri 577,imibare itandukanye yatangajwe n’ibihugu bitandukanye ntigaragaza umubare wa nyawo w’abantu baba barahitanwe n’ubwo bushyuhe.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Misiri mbere yavuze ko "ibikorwa byo gushakisha Abanyamisiri baburiwe irengero mu gihe cya Hajj bigikomeje, mu gihe abayobozi muri Arabiya Sawudite bavuga ko hapfuye abantu benshi.
Hajj, ni imwe mu materaniro manini y’amadini ku isi, ni imwe mu nkingi eshanu z’ubuyisilamu ,n’abayisilamu babishoboye.
Hajj umuyisiramu wese aharanira kuyikora nibura rimwe mu buzima bwe.