Abatwara abagenzi bongeye kugaragaza ikibazo cy’ubwishingizi bw’abamotari buhanitse

May 24, 2024 - 14:51
 0  190
Abatwara abagenzi bongeye kugaragaza ikibazo cy’ubwishingizi bw’abamotari buhanitse

Abatwara abagenzi bongeye kugaragaza ikibazo cy’ubwishingizi bw’abamotari buhanitse

May 24, 2024 - 14:51

Nyuma y’igihekirekire abamotari bavuga ko igiciro cy’ubwishingizi bwa moto cyarenze ubushobozi bwabo; Umuyozi ba sosiyete y’Ubwishingizi ya Radiant, Mark Rugenera, yavuze ko koko kikiri hejuru anagaragaza impamvu, asaba ko hagira igikorwa.

Mark Rugenera yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, ubwo iyi sosiyete ya Radiant Insurance Company Ltd yatahaga inyubako izajya ikoreramo iherereye mu Karere ka Nyarugenge, mu gikorwa cyayobowe na Perezida Paul Kagame.

Ikibazo cy’ubwishingizi buhanitse bwa moto ku bakora akazi ko gutwara abagenzi [Abamotari] cyakunze kuvugwa, ndetse cyari cyagejejwe kuri Perezida Kagame ubwo yagiriraga uruzinduko mu Karere ka Ruhango muri Kanama 2022.

Icyo gihe umumotari witwa Bizimana Pierre yavugaga ko bishyura ubwishingizi bw’ibihumbi 165 Frw, bwiyongera ku yandi mafaranga menshi bacibwaga, agasaba Umukuru w’u Rwanda kubakemurira iki kibazo, ndetse na we asaba inzego zibishinzwe kubikemura, ndetse icyo gihe uwari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana yizeza Perezida ko iki kibazo kizakemuka mu mezi abiri.

Gusa bamwe mu bamotari bavuga ko n’ubundi amafaranga y’ubwishingizi batanga akiri hejuru cyane, ku buryo hari abasa nk’abakorera iyi misanzu gusa.

Umwe yagize ati “Ni ukuvuga ngo n’ayo kurya mu rugo azaba atakiboneka muri iki gihe ubwishingizi bwazamutse. Turasaba ko Perezida yayivugaho kuko nta rundi rwego rutuvugira.”

Mu gutaha iyi nyubako ya Radiant, Mark Rugenera; yavuze ko iyi Sosiyete ari yo ikibasha kwishingira Abamotari bose bo mu Rwanda, ariko ko na yo biyiremerera.

Ati “Badufasha natwe kubona ubwishingizi butuma Radiant ari yo ikigerageza kwishingira abamotari hafi ya bose mu Rwanda. Mu gihe tugitegereje ko havugururwa amategeko ajyanye n’imyishyurire ziterwa n’ibinyabiziga, atuma hishyurwa amafaranga menshi y’umurengera bigatera izamuka ry’ibiciro.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Leta ifite inshingano zo gufasha abaturage n’abashoramari, asaba ko ibibazo bigihari bishakirwa umuti n’inzego zibishinzwe.

Yagize ati “Ni inshingano y’inzego zitandukanye za Leta gufasha aho bishoboka, ari mu buryo bw’amategeko na politiki byateza imbere abantu. Ibyo wahoze uvuga Mark Rugenera by’ibibazo bikiriho bitandukanye; ibyo birumvikana ubwo byamenyekanye ababishinzwe ndibwira ko bagomba kubikurikiranira hafi, ibihinduka bigahinduka kugira ngo bitaremerera abantu mu mikorere yabo.”

Inzego zishinzwe gukemura iki kibazo ziherutse kuvuga ko itegeko ryamaze gutegurwa, ubu hakaba hategerejwe ko Guverinoma irijyana mu Nteko Ishinga Amategeko.

Perezida Kagame yasabye inzego zirebwa n’iki kibazo kwihutisha umuti wacyo
Mark Rugenera yongeye kugaruka ku kibazo cy’ubwishingizi bw’abamotari kiri hejuru
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268