Abaturage batemye umupolisi bamuca ukuboko ndetse banamwiba imbunda

Abaturage batemye umupolisi bamuca ukuboko ndetse banamwiba imbunda
Imodoka yagonze intama 40 zirapfa, ahitwa Kisiri muri Nairobi haba ubushyamirane hagati y'abaturage ndetse n'abapolisi bari baje guhosha ubwo bushyamirane maze umupolisi bamutema ukuboko bamutwara n'imbunda.
Kimwe mu binyamakuru byandikira muri Kenya, cyanditse ko hari Imodoka yagonze intama 40 zirapfa mu ijoro ryo ku wakane tariki ya 16 Mutarama 2025.
Bamwe mu baturage barimo n'abagongewe izo ntama 40 zose zigapfa, bahise batangira kushyamirana na Polisi maze birangira abaturage batemye Umupolisi ukuboko ndetse bamwiba n'imbunda.
Muri izo mvururu zabaye hagati y'abaturage na Polisi, abantu batatu bahasize ubuzima maze umupolisi umwe bamutema ukuboko kw'ibumoso banamwiba imbunda.
Uwo mupolisi batemye ukuboko yahise yihutanwa n'akajugujugu Kwa muganga, ariko hakomeza n'igikorwa cyo gushakisha imbunda ye yaburiye muri ubwo bushyamirane.