Abaturage bari kurira amarira menshi kubera ibyo babakoreye ngo Perezida Ndayishimiye

Jun 21, 2024 - 04:59
 0  382
Abaturage bari kurira amarira  menshi kubera ibyo babakoreye  ngo Perezida Ndayishimiye

Abaturage bari kurira amarira menshi kubera ibyo babakoreye ngo Perezida Ndayishimiye

Jun 21, 2024 - 04:59

Abarundi batuye mu makomine yo mu ntara ya Mwaro (mu Burundi rwagati) barinubira abayobozi b’amakomine babo bari kubahatira gutanga imisanzu yo kwakira umuryango wa perezida witegura gukorera urugendo rwo gusengera muri iyi ntara muri iki cyumweru.

Usibye iyi misanzu y’agahato basabwa, aba baturage berekana ko bahatiwe kwishyura imyenda abitabiriye aya masengesho bagomba kwambara nkuko SOS Media Burundi ibitangaza.

Abatangabuhamya bavuga ko abayobozi barimo guhatira abaturage kwishyura amafaranga yo kwakira Perezida Évariste Ndayishimiye na madamu we Angeline Ndayishimiye.

Abagize umuryango wa perezida bazerekeza i Nyabihanga (intara imwe) mu birori byo kwizihiza imyaka ine Perezida Neva amaze ku butegetsi birimo n’aya masengesho.

Abakozi ba Leta bose bahatirwa gutanga amafaranga. Abarimu bo mu mashuri abanza basabwa gutanga hagati y’amafaranga 2000 na 5000 y’Amarundi, abayobozi b’ibigo bo basabwa amafaranga ibihumbi hagati ya 10 na 20.

Abacuruzi n’abavuka muri iyi ntara barimo gukangurirwa gutanga umusanzu nabo. Amafaranga aratandukanye hakurikijwe urwego rw’imibereho.

Abarimu bababaye babwiye SOS Médias Burundi bati:“Ubuzima bwarahenze cyane. Ariko turahatirwa gutanga amafaranga ngo twakire umuryango wa perezida kandi ntacyo ubuze, biteye agahinda nubwo bisekeje."

Umwe mu bacuruzi,yagize ati: “Ibiciro by’ingendo kuri ubu birahenze cyane kubera ibura ry’ibikomoka kuri peteroli rikomeje. Ariko turahatirwa kujya i Nyabihanga no gutanga imisanzu ku gahato."

Nk’uko amakuru aturuka ku begereye ubuyobozi abivuga, “igice kimwe cy’aya mafaranga kigenewe kwakira umuryango wa perezida. Ikindi kizakoreshwa mu kugura impano zo guha umuryango we. ”

Kimwe n’uwamubanjirije Pierre Nkurunziza wateguraga ingendo zo kwizihiza buri “ntsinzi”, Évariste Ndayishimiye azajya i Nyabihanga mu ntara ya Mwaro (mu Burundi rwagati) “gushimira Imana”ku bw’imyaka ine amaze ku butegetsi, kuva ku ya 20 kugeza ku ya 22 Kamena 2024.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461