Abategetsi ba sosiyete y’indege Congo Airways bakuwe ku mirimo kubera amakosa akomeye cyane bashinjwa

Oct 6, 2024 - 18:11
 0  166
Abategetsi ba sosiyete y’indege Congo Airways bakuwe ku mirimo kubera amakosa akomeye cyane bashinjwa

Abategetsi ba sosiyete y’indege Congo Airways bakuwe ku mirimo kubera amakosa akomeye cyane bashinjwa

Oct 6, 2024 - 18:11

Umuyobozi Mukuru wa sosiyete y’indege ya Congo Airways n’umwungirije muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bahagaritswe ku mirimo bashinjwa gucunga nabi umutungo w’iyo sosiyete.

Uyu mwanzuro ufashwe mu gihe iyi sosiyete imaze iminsi mu bibazo by’imikorere.

Congo Airways ni sosiyete yashinzwe mu 2014 ariko iri mu bibazo bikomeye. Yahoze ifite indege enye ariko isigaranye ebyiri, mu gihe izindi zapfuye.

Guverinoma ya Congo imaze igihe itangaza ko ishaka gufasha iyo sosiyete kuva mu bibazo ifite, ariko ntabwo byigeze bishyirwa mu bikorwa.

Muri Nyakanga Guverinoma yiyemeje kugurira indege eshatu iyi sosiyete ariko ntibirashyirwa mu bikorwa.

RFI yatangaje ko iyi sosiyete yifitiye ibindi bibazo bikomeye birimo amadeni, amakimbirane mu bakozi n’ibindi.

Abayobozi babaye bahagaritswe mu gihe Guverinoma yatangiye iperereza ryo kumenya ikibazo cya nyacyo gihari.

Congo Airways imaze igihe mu bibazo
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268