Abasore babiri bavukana bapfuye nyuma yo guhabwa umuti utuma bava kunzoga

Abasore babiri bavukana bapfuye nyuma yo guhabwa umuti utuma bava kunzoga
Abasore babiri bavukana bari batuye mu ntara ya kitavi muri Tanzania, bitabye Imana nyuma yaho bahawe umuti utuma bareka kunywa inzoga zari zarababase.
Amakuru yatanzwe numwe mu bo mu muryango wa Nyakwigendera, yavuze ko nyuma yokubona abo basore inzoga zara babase, nk'umuryango warateranye ufata icyemezo cyo gushaka umuti watuma bareka kunywa inzoga.
Yagize ati" Umuryango waricaye nyuma yokubona ko bariya bavandimwe bagiye kizicwa n'inzoga, maze dushaka umuvuzi gakondo ngo aze abahe umuti watuma bareka kunywa inzoga, umuvuzi wambere twazanye ntacyo bwatanze bituma dushaka uwakabiri ".
Uwatanze amakuru yakomeje avuga ko, nyuma yaho haje umuvuzi gakondo wakabiri, yabasabye kuzana inzoga basanzwe banywa maze azivanga n'umuti kugirango bave kuri izo nzoga burundu, gusa ngo nyuma yokunywa uwo muti uvanze nizo nzoga. Abo basore batangiye kuruka ariko uwo muganga ababwira ko biri buze guhagarara byarangiye abo basore bitabye Imana.
Uwo muganga nyuma yo kubona ko abo basore bamaze kwitaba Imana, yahise abaca murihumye aratoroka ahita aburirwa irengero.