Abasore babiri baguwe gitumo bari kwiha utwabandi kumugaragaro izuba riva, umwe birangira bitamugendekeye neza

Jul 29, 2024 - 04:57
 0  289
Abasore babiri baguwe gitumo bari kwiha utwabandi kumugaragaro izuba riva, umwe birangira bitamugendekeye neza

Abasore babiri baguwe gitumo bari kwiha utwabandi kumugaragaro izuba riva, umwe birangira bitamugendekeye neza

Jul 29, 2024 - 04:57

Rushigajiki Ernest w’imyaka 24 na Tuyisenge Gérard baguwe gitumo barimo kwiba mu nzu ku manywa y’ihangu, umwe arafatwa yamburwa ibyo bari bibye, undi arabacika.

Uwafashwe, Rushigajiki avuga ko akomoka mu Murenge wa Mubuga, mu Karere ka Karongi yagejejwe mu kigo gishinzwe kugorora (Transit center) cya Kagano i Nyamasheke ku wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga 2024 nyuma yo gufatirwa mu nzu y’umuturage yiba, Tuyisenge Gérard wo mu Murenge wa Karengera, Akarere ka Nyamasheke bibanaga we aracika akaba agishakishwa.

Byabaye mu ma saa yine z’igitondo ku wa Gatanu,tariki ya 26 Nyakanga, ubwo Tuyisenge Gérard yabwiraga mugenzi we Rushigajiki Ernest basanzwe bacumbitse muri santere imwe y’ubucuruzi ya Rwesero mu Karere ka Nyamasheke, aho bakoraga akazi ko kurobera umurobyi mu Kivu, ngo bajye kwiba ibishyimbo ku muturage witwa Habumugisha Sylvère,wo mu Mudugudu wa Bagarama, Akagari ka Gako, Umurenge wa Kagano.

Umwe mu baturanyi b’uwo muryango wibwe, yavuze ko bahageze bafite icyuma kinini, ba nyir’urugo n’abana babo bagiye guca ibitoki aho basanzwe babigura mu mirima y’abaturage bandi hafi aho, bakabyengamo umutobe bagurisha, icyo cyuma abo bajura bagishyira mu ngufuri barayituga iracika, barakingura binjira mu nzu, baburamo ibishyimbo bashakaga.

Ati: “Babibuze kuko bari bafite ibikapu 2 binini, batangiye kwiba ibyari mu nzu uhereye ku myenda y’ababyeyi n’abana babo, Radiyo 2, amasahani 12, n’ibindi banaterura matora ababyeyi baryamaho munsi yayo bakuramo amafaranga 20.000 barayihasubiza.’’

Hagati aho Tuyisenge yabwiye mugenzi we ko agiye hanze kumucungira ko hari uwaza.

Ba nyiri urugo bagiye guca ibitoki batangiye kubitunda, umwana wabo abasize aza mbere, ahageze wa musore wari ku muryango aramwikanga ariruka, umwana akomeje mu nzu ahura na wa mujura wundi muri salo afite icyuma, umwana abonye amusuhuje atamuzi n’icyo cyuma agira ubwoba avuza induru nyuma gato ababyeyi na bo baba barahageze baratabaza afatwa atyo.

 Yavuze ko uwo bari kumwe yirutse, ariko n’abaturage bakaba bari bamubonye yiruka batazi ibyo ari byobakaba bakeka ko yirukankanye ya mafaranga 20 000.

Uwafashwe ajyanwa kuri RIB, Sitasiyo ya Kagano, ahita yerekezwa muri Transit Center ya Kagano, uwacitse aracyashakishwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kagano Bandora Gratien yemeje ayo makuru ariko avuga ko ubwo bujura butari buhamenyerewe.

Yagize ati: “Ubujura nk’ubwo ntibwari bumenyerewe muri uyu Murenge, murumva ko bwanakozwe n’abaturutse ahandi.”

Yongeyeho ati: “Turasaba abaturage kurushaho gucunga ingo zabo n’ibizirimo, bakaba maso igihe basohotse bakagira uwo basiga ku rugo kuko turi kwinjiranwa n’insoresore z’abajura ziturutse ahandi, ziza nta n’ibiziranga zifite.”

Yavuze ko uwafashwe ari kubikurikiranwaho, uwacitse na we agishakishwa kandi atazacika inzego zimushakisha, aboneraho gusaba ubuyobozi bw’Amasibo n’Abakuru b’Imidugudu kujya bamenya abinjiye aho bayobora n’ikibagenza, abadafite ibibaranga bagasubizwa iwabo.

Source: igikanews 

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461