Abasirikare b’u Burundi 242 barafunzwe bazira kwanga kujya ku rugamba bagenzi babo bahanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 muri RDC.

Abasirikare b’u Burundi 242 barafunzwe bazira kwanga kujya ku rugamba bagenzi babo bahanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 muri RDC.
Abasirikare b’u Burundi 242 bafungiwe mu bice bitandukanye by’iki gihugu bazira kwanga kujya ku rugamba bagenzi babo bahanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, kuri uyu wa 28 Gashyantare 2024 byatangaje ko aba bafungiwe mu ntara ya Bururi, iya Rumonge, Ngozi na Ruyigi, bazira ibyaha birimo “kwigomeka no kwanga kubahiriza amabwiriza y’urugamba”.
Bose bamaze guhatwa ibibazo n’Ubushinjacyaha.
Gereza ya Bururi ifungiyemo abasirikare 21, iya Rumonge irimo 103, kasho ya Ngozi yo irimo 84 mu gihe muri Ruyigi hafungiwe 34.
Amakuru avuga ko abenshi muri bo bakuwe muri RDC, bafungwa kuva mu Ukuboza 2023, hashingiwe ku itegeko ryaturutse mu biro bikuru by’igisirikare.
Ingabo z’u Burundi zatangiye kwifatanya n’iza RDC mu rugamba rwo kurwanya M23 mu Ukwakira 2023, hashingiwe ku masezerano mu bya gisirikare ibihugu byombi byagiranye muri Kanama uwo mwaka.
Ihuriro ry’ingabo zirwanira ku ruhande rwa Leta ya RDC ryaragutse, kuko ryiyongereyemo izo mu muryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC, izo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, abacanshuro, imitwe yitwaje intwaro irimo igize Wazalendo na FDLR.
Umusirikare ufite ipeti rya Captain watorotse igisirikare cy’u Burundi, yatangarije ibi biro Ntaramakuru ko urugamba bagenzi be bagiyemo muri RDC rudafite ishingiro, kuko ngo aboherejwe ntibazi icyo barwanira.
Yagize ati “Kugira ngo umusirikare ajye ku rugamba, akwiye kuba byibuze azi impamvu ajyayo. Ni ngombwa kandi kumenya imbaraga n’intege nke zacu, n’iz’umwanzi duhanganye. Ariko twasabwe kujya kurwana buhumyi.”
Umwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Burundi yemeje ko koko hari abasirikare benshi bafunzwe bazira kwanga kurwana na M23, kandi ko hari n’abirukanwe mu gisirikare kubera iyi mpamvu, abandi bagirwa abere.
Yagize ati “Bamwe bamaze kwirukanwa mu gisirikare ariko hari n’abagizwe abere. Nta banga ririmo, abasirikare benshi bafunzwe kubera iyi mpamvu.”
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, tariki ya 29 Ukuboza 2023 yemeje ko hari abasirikare bafasha Leta ya RDC kurwanya M23, ahakana itabwa muri yombi ry’abanze kurwana.
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko abafunzwe bazize kutubahiriza amahame ngengamyitwarire y’igisirikare, kandi ko ari ikintu gisanzwe mu gisirikare cy’u Burundi n’ahandi hose ku Isi.
Perezida Ndayishimiye kandi yemeye ko hari abasirikare bapfiriye muri iyi ntambara, asobanura ko nta umusirikare ajya ku rugamba yiyemeje gupfa.
