Abasirikare ba FARDC bazamutse imisozi miremire y’i Mulenge, banyuze i Ndondo ya Bijombo bari kuvugwaho imyitwarire idahwitse

Jun 20, 2024 - 09:21
 0  142
Abasirikare ba FARDC bazamutse imisozi miremire y’i Mulenge, banyuze i Ndondo ya Bijombo bari kuvugwaho imyitwarire idahwitse

Abasirikare ba FARDC bazamutse imisozi miremire y’i Mulenge, banyuze i Ndondo ya Bijombo bari kuvugwaho imyitwarire idahwitse

Jun 20, 2024 - 09:21

Abasirikare ba FARDC bazamutse imisozi miremire y’i Mulenge, banyuze i Ndondo ya Bijombo bari kuvugwaho imyitwarire idahwitse.

Nibikubiye mu butumwa bwanditse Minembwe Capital News yahawe n’abamwe mu basirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo baherereye mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Ubu butumwa bugufi buvuga ko abasirikare ba FARDC bo muri brigade ya 21 bazamutse bava Uvira baja mu Minembwe banyuze inzira ya Bijombo ahazwi nko Kundondo, kandi ko bazamutse kuri uyu wa Gatatu.

Ubutumwa bugira buti: “Barya basirikare nababwiraga ko bazaja mu Minembwe bazamutse. Rwose si abasirikare ni aba indiscipline cyane. Bazamutse bari kurasa amasasu hejuru, uko inzira igenda yose. Yewe abenshi muribo ni abasinzi, bamwa urumugi, uretse n’icyo ninabanyobwoba.”

Ubutumwa bukomeza bugira buti: “Turizera neza ko bazakorerwa umuti nabo bagiye ku rwanya. Amakuru yukuri bagiye ku rwanya Twiriweho.”

Nk’uko byasobanuwe n’uko aba basirikare bazihuza n’abandi bamaze kugera mu Minembwe bavuye i Baraka muri teritware ya Fizi , ndetse kandi bazihuza n’abasirikare b’u Burundi baherereye muri ibyo bice.

Ay’amakuru akomeza avuga ko abasirikare bo muri brigade ya 12 bari basanzwe bakorera mu Minembwe kuva mu 2017 nabo batangiye ku manuka bava mu misozi miremire y’Imulenge aho bo bazaja muri Minova muri teritware ya Kalehe guhangana na M23.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501