Abasirikare 624 basoje amasomo y’Abofisiye abinjiza mu Ngabo z’u Rwanda

Apr 15, 2024 - 12:05
 0  396
Abasirikare 624 basoje amasomo y’Abofisiye abinjiza mu Ngabo z’u Rwanda

Abasirikare 624 basoje amasomo y’Abofisiye abinjiza mu Ngabo z’u Rwanda

Apr 15, 2024 - 12:05

Mu Karere ka Bugesera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, hateganyijwe kubera umuhango wo gusoza amasomo ya gisirikare ku basirikare 624.

Uyu muhango kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata mu 2024 witabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano z’u Rwanda barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, (IGP), CG Felix Namuhoranye.

Muri aba basirikare basoje amasomo yabo harimo abofisiye 522 bahawe amasomo n’imyitozo mu gihe cy’umwaka umwe, 102 bize amasomo y’igihe kirekire n’abofisiye 33 barangije amasomo yabo y’igisirikare mu bihugu by’amahanga.

Aba basirikare basoje amasomo yabo bagize icyiciro cya 11 cy’abagize uru rwego rw’umutekano baciye muri iri shuri ry’i Gako.

Bamwe muri bo bahawe amasomo n’imyitozo ya gisirikare nyuma yo kurangiza amasomo yabo ya kaminuza.

Abandi bakurikiranye aya masomo n’imyitozo bya gisirikare babibangikanya n’andi masomo ya kaminuza mu mashami atandukanye arimo nk’Ubuvuzi, Ikoranabuhanga mu by’Itumanaho, Imibare n’Ubugenge, Ibinyabuzima n’Ubutabire, Amategeko n’ibindi.

Uretse uyu muhango wo gusoza amasomo, muri iri Shuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako harebera n’igikorwa cyo gutaha inyubako nshya z’iri shuri.

Abayobozi batandukanye ubwo bitabiraga uyu muhango
Abagize imiryango y'abasoje amasomo, bari bafite akanyamuneza ku maso ubwo bageraga kuri iri shuri
H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461