Abasirikare 100 basoje amasomo yo kurinda abanyacyubahiro bahawe ku bufatanye bwa RDF na Qatar

Abasirikare 100 basoje amasomo yo kurinda abanyacyubahiro bahawe ku bufatanye bwa RDF na Qatar
Abasirikare 100 ba RDF bo mu ishami rishinzwe disipuline mu gisirikare (MP) barangije neza gahunda y’amahugurwa y’ibyumweru bitandatu yakozwe ku bufatanye bwa RDF na Qatar. Amahugurwa yabereye mu ishuri rya gisirikare ry’u Rwanda i Gako, yibanze ku bice by’ingenzi birimo kurwanya iterabwoba, kurinda abanyacyubahiro, no kurwanya imvururu.
Iyi gahunda ihuriweho ishimangira umubano w’ibihugu byombi hagati ya Qatar n’u Rwanda kandi bikagaragaza ubushake bwabo bwo kongera ubushobozi mu by’umutekano.
Aya mahugurwa aha abasirikare ba RDF ubumenyi buhanitse bwo gukemura neza ibibazo by’umutekano bigenda bigaragara, kurinda abantu bakomeye, guhangana n’iterabwoba, guhangana n’imvururu zose hagamijwe kugira uruhare mu mutekano n’ituze haba mu Rwanda ndetse no mu butumwa zirimo no gushimangira ingamba z’umutekano mu karere .
Umugaba Mukuru wa RDF, Gen. MK Mubarakh wayoboye umuhango wo gusoza, yashimye abahuguwe bashya ku bwitange na disipuline byatumye baba indashyikirwa mu masomo. Yibukije abahawe impamyabumenyi ko ubuhanga n’ubumenyi bahawe bizagira uruhare runini mu kuzuza inshingano zabo. Yagaragaje kandi ko ashimira Igisirikare cya Qatar kuba cyaragejeje ubumenyi ku bakozi ba RDF ndetse n’ubufatanye bwiza hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati: "Mboneyeho umwanya wo kubashimira iyi ntambwe yagezweho, ntagushidikanya ko ubu mugiye kurushaho gukora neza no kuzuza inshingano zanyu: Ndashimira kandi Igisirikare cya Qatar kuba cyarasangiye ubumenyi na RDF mu myaka ine twembi twungukiye muri ubu bufatanye aho abantu barenga magana ane bahuguwe muri Qatar no mu Rwanda. ”
Capt Abdulla Al-Marri, Umuyobozi w’amahugurwa yashimye RDF kuba yarateje imbere ubufatanye bwiza hagati ya Qatar n’u Rwanda binyuze mu bufatanye nk’amahugurwa.
Ati: “Aya masomo yatanzwe ashingiye ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi, ubwo buhanga buzafasha abapolisi ba gisirikare ba RDF gukora neza inshingano zabo mu rwego rwo kurinda abanyacyubahiro, kurwanya iterabwoba no kurwanya imvururu”.
Uyu muhango kandi witabiriwe n’abajenerali ba RDF, Abayobozi bakuru n’abato ndetse n’intumwa z’ingabo za Qatar.