Abarwaye umuvuduko w’amaraso mu Rwanda basaga ibihumbi ijana

Abarwaye umuvuduko w’amaraso mu Rwanda basaga ibihumbi ijana
Minisitiri w’intebe, Dr Edouard Ngirente yatangaje ko abarwayi b’umuvuduko w’amaraso bikubye hafi kabiri mu myaka nk’itatu ishize kuko mbere ya Covid-19 bari ibihumbi 58 mu gihe 2023 yarangiye habarurwa ibihumbi 112.
Ni imibare yatangajwe ubwo Minisitiri Dr Ngirente yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibyakozwe mu kuzahura ubukungu nyuma ya Covid-19 ku wa 13 Gashyantare 2024.
Ni imibare igaragaza ko indwara zitandura nyinshi zagiye ziyongere, ibihangayikishije cyane kuko ari na zo zihariye umubare munini w’ibitwara ubuzima bw’abantu haba mu Rwanda ndetse no mu Isi yose.
Uretse umuvuduko w’amaraso abarwaye diabète na bo bariyongereye kuko bavuye ku barenga ibihumbi 14,3 mbere ya Covid-19 bagera ku bihumbi 18 umwaka ushize, mu gihe n’abarwayi ba kanseri bavuye ku 4800 mu 2020 bakagera kuri 5200 mu 2022.
Minisitiri Dr Ngirente ati “Bimwe mu byadufashije kumenya ko hari ikibazo cy’ubwiyongere bw’abarwaye izi ndwara ni ubukangurambaga buhoraho bwakozwe kuri izi ndwara, kwisuzumisha hakiri kare no kuba serivisi z’ubuvuzi zararushijeho kwegerezwa abaturage.”
Nko ku ndwara y’umuvuduko w’amaraso ibishobora kuba byaratumye abawufite biyongera birimo kugabanya imyitozo ngororamubiri no kumara igihe abantu bari hamwe cyane ko amabwiriza ya Covid-19 yasabaga abantu kuguma mu ngo zabo.
Ibyo bijyana no gufata amafunguro n’ibinyobwa mu buryo buteza ibibazo, nko kwibanda ku biryo byo mu nganda cyane, kunywa inzoga ku rugero rwo hejuru n’ibindi birimo ibibazo bifitanye isano n’ubuzima bwo mu mutwe.
Muri ibi bihe abantu bari bahangayitse cyane haba kugira ubwoba ko icyorezo gishobora kubageraho cyangwa kubura amafaranga yo gukoresha kuko imirimo imwe n’imwe yari yarahagaze ubukungu bukazahara, usaganga umuntu ntiyasinziriye nk’uko bikwiriye, ibigira uruhare runini mu kuzamura iyi ndwara n’ibindi.
Icyakora Dr Ngirente yagaragaje ko mu kurushaho guhangana n’izi ndwara n’izindi zigenda zigaragara, u Rwanda n’abafatanyabikorwa, yongerereye umubare w’ibikorwaremezo by’ubuzima bigezweho abarutuye kwivuza neza kandi bitabasabye gukora ingendo ndende.
Igihugu cyakomeje kwegereza abaturarwanda bose serivisi z’ubuvuzi aho nko kuva mu 2020, hubatswe ibitaro byo ku rwego rw‘akarere bitatu byiyongera kuri 49 byari bisanzwe bihari, bijyanya no kongera inzobere zikora muri uru rwego ndetse no kuzamura umubare w’ibitaro byigisha no gukuba kane abakora mu buvuzi mu myaka ine.
Uyu muyobozi yeretse abadepite ko hongerewe ibigo nderabuzima biva kuri 502 mu 2020 bigera kuri 513 bihari ubu ndetse hubakwa mavuriro mato agera ku 367, ibituma u Rwanda rubarura bene ayo mavuriro 1.252.
Ibyo bikorwa byajyanye no kongera ibigo byita ku buvuzi biza gukorera mu gihugu byatumye ku rundi ruhande zimwe mu ndwara zibasira Abanyarwanda zigabanyuka aho nk’abari bafite malaria y’igikatu bavuye ku 7000 babarurwaga mbere ya Covid-19 bagera ku 1300 mu 2023, abahitanwa na yo bava ku 167 muri 2020 ubu bakaba bageze kuri 35 mu 2023.
Mu rwego rwo guhangana n‘icyorezo cya Sida, u Rwanda ni kimwe mu bihugu bitanu muri Afurika byabashije kugera ku ntego y‘Ishami rya Loni rishinzwe kurwanya Sida ya 2030.
Ni intego y’uko abantu bagera kuri 95% baba bazi uko bahagaze ku bijyanye n’ubwandu bwa Virusi Itera SIDA, naho 95% y’abasanganywe ubwandu bakaba bafata imiti igabanya ubukana, na 95% y’abafata imiti bakaba batakwanduza abandi, u Rwada rukaba rwaramaze kuyigeraho.
Minisitiri Dr Ngirente kandi yagaragaje ko ibyo bikorwa Rwanda kandi rwateye intambwe mu bijyanye n’imitangire ya serivisi zimwe na zimwe z’ubuvuzi bidasabye ko Abanyarwanda bajya kuzishakira hanze zirimo kubaga umutima ndetse no gusimbuza impyiko.
