Abarwanyi ba M23 barimo kugenzura imipaka ya Bukavu ihuza RDC n’u Rwanda [AMAFOTO]

Feb 16, 2025 - 17:33
 0  856
Abarwanyi ba M23 barimo kugenzura imipaka ya Bukavu ihuza RDC n’u Rwanda [AMAFOTO]

Abarwanyi ba M23 barimo kugenzura imipaka ya Bukavu ihuza RDC n’u Rwanda [AMAFOTO]

Feb 16, 2025 - 17:33

Abarwanyi ba M23 bageze ku mupaka wa mbere uhuza Bukavu na Rusizi uzwi nka Rusizi ya mbere, bakaba bahageze saa tatu na mirongo ine (9h40) zo kuri iki Cyumweru tariki 16 Gasahyantare 2025. Aba barwanyi bahageze batarasanye, bakomeza bajya ku mupaka wa kabiri.

Abaturage barimo kuva mu mujyi wa Bukavu bavuga ko nta ngabo za FARDC barimo kubona, nubwo hari amakuru avuga ko bongeye kugaruka mu mujyi.

Abaturage bavuganye na Kigali Today, bavuga ko mu mujyi wa Bukavu hari ibikorwa byo gusahura, abasirikare barwanye Kavumu bageze muri Bukavu bakuramo imyenda bajugunya n’intwaro barahunga.

Bavuga ko gusiga intwaro mu mujyi byagize ingaruka ku mutekano, kuko hari abana batoraguye impunda batazi kuzikoresha barimo kurasana.

Abarwanyi ba M23 barimo kuboneka mu mihanda itandukanye bakirwa n’abaturage, mu gihe abandi baturage barimo gusahura ibigo by’ubucuruzi, inganda n’handi hari ibicuruzwa.

Abanyarwanda bikorera ibicuruzwa mu mujyi wa Bukavu, bavuga ko bari mu bibasiwe n’ubusahuzi bugamije kubahombya. 

Uhagaze i Rusizi ubona abarwanyi ba M23 barinze umupaka wa Bukavu 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06