Abarwanyi ba M23 bakiriwe mu byishimo byinshi nyuma yo gufata agace ka Kinigi

Abarwanyi ba M23 bakiriwe mu byishimo byinshi nyuma yo gufata agace ka Kinigi
Abaturage bashashe ibitenge mu nzira mu buryo bwo guha M23 icyubahiro,ubwo yari imaze gufata agace ka Kinigi Gen.Mugabo wa FARDC avukamo
Mu mirwano yahereye mu rukerera rwo kuri iki cyumweru,ihanganishije umutwe wa M23 na FDLR na FARDC ,yarangiye agace ka Kinigi kigarurirwe n’uyumutwe wa M23 ,mu gihe Gen.Kigingi wari uharwariye ibikomere by’amasasu yatwawe mu ngobyi arahungishwa ,ifatwa rya Kinigi ryateye aba Wazalendo na FARDC kwitana bamwana.
Umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bigize Teritwari ya Masisi k’umuvuduko uri hejuru,aho abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko byibuze 70% by’ako gace bigenzurwa na M23.