Abarobyi 550 nibo barohamye mu nyanja abantu 10 muribo baburirwa irengero

Jan 25, 2025 - 13:26
 0  468
Abarobyi 550 nibo barohamye mu nyanja abantu 10 muribo baburirwa irengero

Abarobyi 550 nibo barohamye mu nyanja abantu 10 muribo baburirwa irengero

Jan 25, 2025 - 13:26

Muri Tanzania haravugwa Abarobyi 550 barohamye mu nyanja ya Rukwa , mu ntara ya Rukwa mu karere ka Sumbawanga, abakora ubutabazi bamaze gutababara abarobyi 540 abandi 10 baburiwe irengero.

Aba barobyi bari mu nyanja ya Rukwa mu bikorwa byabo by'uburobyi, hanyuma baza kugira ikibazo cy'umuyaga mwinshi arinawo watumye barohama.

Ibi bikimara kuba kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mutarama 2025, inzego z'ubutabazi kubufatanye n'abaturage bahise bihutira gutangira gushakisha abo barobyi.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu Innocent Bashungwa arikumwe na Minisitiri w'amatungo n'uburobyi Dr Ashatu Kijaji ndetse na General John Masunga ukuriye Ingabo zishinzwe kuzimya inkongi y'umuriro, bahise bagera ahabereye ibyo byago. 

Ubwo yasobanuraga ibyiyo mpanuka y'abarobyi, Umuyobozi w'Akarere ka Sumbawanga Nyakia Chirukile, yavuze ko nyuma yaho iyo mpanuka ibaye, inzego z'ubutabazi zahise zitangira igikorwa cyo gushakisha abo barobyi.

Yakomeje avuga ko abarobyi 540 babonetse ariko 10 kugeza nubu baburiwe irengero.

Perezida Samia yahise yohereza Kajugujugu ya gisirikire ndetse n'ibikoresho bihambaye kugirango abo barobyi 10 babashe kuboneka. 

Usibye abo barobyi 10 baburiwe irengero, abandi 540 Bose babashije ku rohorwa bose nibazima. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06