Abarenga 1600 bakuwe ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga

May 11, 2024 - 10:00
 0  396
Abarenga 1600 bakuwe ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga

Abarenga 1600 bakuwe ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga

May 11, 2024 - 10:00

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwatangaje ko abari batuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bahimuwe by’agateganyo mu rwego rwo kwirinda ingaruka zitezwa n’imvura y’itumba.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert yabitangarije mu kiganiro iyi Ntara yagiranye n’abanyamakuru ku wa 10 Gicurasi 2024.

Intara y’Iburengerazuba iri mu zikunze kwibasirwa n’ibiza bituruka ku mvura nyinshi iteza inkangu n’imvuzure bigahitana ubuzima bw’abantu n’ibyabo utaretse n’ibikorwaremezo.

Mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize wa 2023, u Rwanda rwibasiwe n’ibiza bikomeye byambuye ubuzima abarenga 130 binasenya inzu 5100.

Mu baturage bo mu Ntara y’Iburengerazuba bahitanywe n’ibi biza byakomerekeyemo 77 barimo abo mu karere ka Rubavu 26, Rutsiro 27, Karongi 16, Ngororero 23, na 18 bo mu Karere ka Nyabihu.

Icyo gihe Leta y’u Rwanda yihutiye gutabara abahuye n’ibiza, ababirokotse bahabwa ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’ibiryamirwa ndetse Perezida wa Repubulika ubwe, na madamu Jeannette Kagame basura abarokotse ibi biza mu rwego rwo kubafata mu mugongo no kubihanganisha.

Dushimimana yashimye ubuyobozi bukuru bw’igihugu ko bwihutiye gutabara abahuye n’ibiza umwaka ushize avuga ko kuri iyi nshuro bafashe ingamba zigamije kwirinda ingaruka zitezwa n’imvura y’itumba.

Mu ngamba zafashwe harimo kwimura abatuye mu manegeka n’abatuye mu nzu zishobora kugushwa n’imvura y’itumba batuzwa kuri site zitandukanye abandi bacumbikirwa na bagenzi babo.

Ati "Ibyo byose icyo bigamije ni ugutuma hatagira Umunyarwanda watakaza ubuzima cyangwa akaba yakomereka muri ibyo biza kandi twarabonye amasomo, twarabonye uburyo bwo guhangana nabyo no kubyirinda."

Guverineri Dushimimana yavuze ko hari abo bafata bakabajyana kuri site bakaharara, mu gitondo bagasubira mu ngo zabo gukora imirimo, bwakwira bakongera bagasubira kuri site.

Muri gahunda yo gutuza abasenyewe n’ibiza mu karere ka Ngororero hubatswe 287 zirimo 87 zamaze kuzura.

Abaturage 1622 bo mu Ntara y’Iburengerazuba bimuwe aho bari batuye mu rwego rwo kwirinda ko bahitanwa n’imvura y’itumba harimo abantu 1057 bo mu Karere ka Ngororero, 496 bo mu Karere ka Rutsiro, na 69 bo mu Karere ka Karongi.

Indi ngamba yafashwe mu gukumira ibiza mu Ntara y’Iburengerazuba ni ukubaka damu n’inkuta ku mugezi wa Sebeya mu Karere ka Rubavu mu rwego rwo gukumira amazi yawo yuzura agasendera mu ngo z’abaturage. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06