Abanyeshuri barindwi nibo bapfuye bakubiswe n'inkuba abandi 82 barakomereka bikomeye

Jan 27, 2025 - 21:44
 0  912
Abanyeshuri barindwi nibo bapfuye bakubiswe n'inkuba abandi 82 barakomereka bikomeye

Abanyeshuri barindwi nibo bapfuye bakubiswe n'inkuba abandi 82 barakomereka bikomeye

Jan 27, 2025 - 21:44

Inkuba yakubise abanyeshuri umunani bigaga mu mwaka wa gatatu w'amashuri y'isumbuye ku kigo kitwa Businda mu karere ka Bukombe mu ntara ya Geita muri Tanzania.

N'imvura yaguye arinyinshi kuri uyu mugoroba wo ku wambere tariki ya 27 Mutarama 2025.

Amakuru avuga ko imvura yaguye ari nyinshi ivanze n'imiryabyo ndetse n'inkuba, nibwo Inkuba yakubise abanyeshuri bari mu ishuri maze barindwi bahita bitaba Imana abandi 82 barakomereka. 

Umuyobozi w'Akarere ka Bukombe Paskas Muragili, yatangarije kimwe mu kinyamakuru cyo muri Tanzania ko abanyeshuri barindwi bitabye Imana bakibiswe n'inkuba abandi 82 barakomereka, muri abo bakomeretse harimo babiri bakomeretse bikomeye.

Muragili yavuze ko muri abo bitabye Imana harimo abahungu batandatu n'umukobwa umwe., abakomeretse bariho baravurirwa mu bitaro byako karere ka Bukombe. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06