Abanyeshuri bakoze Robot banyuze Perezida Kagame abagenera impano

Abanyeshuri bakoze Robot banyuze Perezida Kagame abagenera impano
Abanyeshuri bageze ku cyiciro cya nyuma cy’irushanwa mu gukoresha ubwenge buhangano (Al) no guhanga robots , bahawe impano na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kuri buri munyeshuri wageze kuri icyo cyiciro.
Umukuru w’Igihugu na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye isozwa ry’icyiciro cya nyuma cy’amarushanwa mpuzamahanga ahuriza hamwe ibigo bitandukanye aho byibanda ku gukora umushinga w’ikoranabuhanga wifashisha Robots.
Ni amarushanwa yitabiriwe n’abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri 25 byo mu Rwanda, kimwe cyo muri Uganda, bine byo muri Nigeria na bitatu byo muri Botswana.
Ni irushanwa ryiswe ‘First Lego League & AI Hackathon’, ryitabiriwe n’abanyeshuri bari hagati y’imyaka icyenda na 16 y’amavuko ikigamijwe ari ugushishikariza urubyiruko guhanga udushya binyuze mu ikoranabuhanga nk’uko byagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi,Dr Gaspard Twagirayezu.
Yagize ati “Robots na AI ni ikoranabuhanga rishya. Turashaka ko abanyeshuri bacu biyumvamo icyizere ku buryo byaryifashisha mu gukemura ibibazo bihari.’’
Perezida Kagame yanyuzwe no kubona ibyo abanyeshuri bakoze, yanzura gutanga impano kuri buri umwe wageze ku cyiciro cya nyuma.
Ati “Robots na AI [ubwenge buremano] ni uburyo bwiza bwo kwiga ibirimo siyansi, ikoranabuhanga no gukorera hamwe.Ndashaka guha mudasobwa buri umwe wese muri aba bakiri bato bitabiriye. Minisiteri y’Ikoranabuhanga hamwe n’iy’Uburezi, mugeze impano yanjye ku bo igenewe.”
Yakomeje agira Ati “Amafaranga ndayifitiye hano mu mufuka, ni yo mpamvu navugaga ko ntazabagora ku bijyanye n’ingengo y’imari, rero nzabyitaho. Mwibuke ko navuze n’abandi baturutse mu bindi bihugu.”
Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Uburezi n’iy’Ikoranabuhanga na Inovasiyo [MINICT] hamwe n’ibindi bigo bitandukanye ikomeje gahunda igamije kwimakaza imikoreshereze ya robot mu mashuri uhereye mu ay’abanza ‘National Robotics Program’ no gukomeza mu bindi byiciro.