Abanyekongo bigaragambije batwika Ambasade zirimo iy’u Rwanda

Jan 28, 2025 - 17:55
 0  1045
Abanyekongo bigaragambije batwika Ambasade zirimo iy’u Rwanda

Abanyekongo bigaragambije batwika Ambasade zirimo iy’u Rwanda

Jan 28, 2025 - 17:55

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mutarama 2025, Nibwo i Kinshasa mu Murwa Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hazindukiye imyigaragambyo y'Abanyekongo batwitse kandi basahura Ambasade z’amahanga.

Ikinyamakuru Theastafrican dukesha iyi nkuru, cyanditse ko Ambasade zatwitswe zirimo iy’u Rwanda,uBufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zimwe z’ibihugu by’Iburengerazuba zigaruriwe i Kinshasa n’abigaragambyaga barakariye M23 n’u Rwanda.
Nyamara, ibi bihugu by’Iburengerazuba na SADC byashyigikiye Perezida Tshisekedi mu buryo bushoboka kuva ku bikoresho kugeza ku bacanshuro mu ntambara y’abenegihugu mu burasirazuba bwa Congo, ndetse rimwe na rimwe bakarebera abantu barya abandi ntihagire icyo bavuga.
 
Leta ya RDC yatangaje ko idateze kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23, nyamara ibi Perezida Perezida João Lourenço agaragaza ko ari bumwe mu buryo bwo gukemura ikibazo, kuko igihe cyose M23 izajya yubura imirwano bizajya bigarura agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi.
MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for BIGEZWEHO.COM, RBA, NEWSWITHIN, EDIA.RW, MAXIMED TV, BIGARAGARE TV, and IZACUNEWS as well as BIGEZWEHO TV (bigezwehotv.rw). Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com