Abanya Ukraine bapfuye aribenshi nyuma y'ibitero by’indege z’Uburusiya

Apr 6, 2024 - 17:37
 0  122
Abanya Ukraine bapfuye aribenshi nyuma y'ibitero by’indege z’Uburusiya

Abanya Ukraine bapfuye aribenshi nyuma y'ibitero by’indege z’Uburusiya

Apr 6, 2024 - 17:37

Byibuze abantu batandatu baguye mu gitero cy’indege zitagira abadereva z’Uburusiya byarashwe mu mujyi wa Kharkiv wo muri Ukraine.

Umuyobozi w’akarere ka Ihor Terekhov, yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, indege zitagira abapilote za Shahed zakozwe na Irani zangije inyubako nyinshi zirimo amazu yo kubamo muri uyu mujyi.

Mu byumweru bicye bishize ibindi bitero byari byibasiye Kharkiv, umujyi munini wegereye umupaka w’Uburusiya.Ni nyuma y’uko kandi uruganda rutunganya ibikomoka kuri Peteroli ruherutse kuraswa rukagirwa umuyonga.

Abayobozi ba Ukraine bari baherutse kuvuga ko uyu mujyi ushobora kwibasirwa n’igitero cy’Uburusiya, none byarangiye bikozwe.

Bwana Terekhov yanditse kuri porogaramu yohererezanya ubutumwa ya Telegram ko iki gitero cyagabwe hatitawe ku ngaruka bisiga mu baturage.

Ati: "Iki gitero cyagabwe ku baturage ba Kharkiv badafite aho bahuriye n’urugamba.Yavuze ko ibi bishatse kwerekana ko Uburusiya ari igihugu cy’iterabwoba.

Uretse abapfuye, byibuze abantu 10 bakomerekeye muri icyo gitero.

Ku wa kane, ingabo z’Uburusiya zagabye igitero kuri Kharkiv n’indege zitagira abapilote, hapfa nibura bane nk’uko abayobozi ba Ukraine babitangaza.

Ni mu gihe ejo hashize kuwa wa gatanu, nabwo abayobozi bavuze ko abantu bane bishwe abandi barenga 20 barakomereka mu bitero bya misile mu mujyi wa Zaporizhzhia wo mu majyepfo.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06