Abanya-Kenya bakamejeje bashaka ko Ruto na Visi Perezida we beguzwa

Abanya-Kenya bakamejeje bashaka ko Ruto na Visi Perezida we beguzwa
Mu gihe muri Kenya hakomeje inkubiri yo kweguza Visi Perezida Rigathi Gachagua, bamwe mu banya-Kenya basabye ko niyegura, byazaba bityo no kuri Perezida Ruto.
Umushinga wo kweguza Gachagua umaze iminsi mike ugejejwe mu Nteko Ishinga Amategeko, nayo yatangiye gukusanya ibitekerezo mu baturage nk’uko amategeko abiteganya mbere yo kuwutorera.
Ku wa Gatanu nibwo gukusanya ibyo bitekerezo byatangiye, gusa mu duce twa Nyeri hadutse imyigaragambyo yamagana uwo mushinga wo kweguza Visi Perezida, bavuga ko bari bahawe ruswa mbere na mbere kugira ngo bawushyigikire.
Abo baturage bavugaga ko niba Rigathi yegujwe, Guverinoma yose ikwiriye kuba uko. Bafunze imihanda, batwika amapine, bangiza n’ibikorwa binyuranye.
Mu duce twa Bomas naho habaye imyigaragambyo, abaturage bavuga ko mu gihe Visi Perezida yegujwe, akwiriye kujyana na Perezida Ruto cyane ko ngo bagiye ku buyobozi bafatanyije.
Umushinga wo kweguza Visi Perezida wa Kenya wagejejwe mu Nteko, ukubiyemo ingingo 11 ashinjwa zirimo imyitwarire idahwitse, kunyuranya n’Itegeko Nshinga, gusuzugura Umukuru w’Igihugu, ruswa n’ibindi.
Hashize iminsi Gachagua na Perezida Ruto badacana uwaka kugeza n’aho mu minsi ishize, yakuwe muri WhatsApp Group yabanagamo n’Umukuru w’Igihugu, atangira no kwimwa amakuru ya gahunda za Perezida n’ibindi.
Gukusanya ibitekerezo by’abaturage nibirangira, hazakurikiraho igikorwa cyo gutora uwo mushinga mu Nteko Ishinga Amategeko.