Abantu batandatu bateraguwe ibyuma n'umugizi wa nabi

Abantu batandatu bateraguwe ibyuma n'umugizi wa nabi
Polisi y’Igihugu muri Australie yatangaje ko umugabo yateye icyuma abantu batandatu barapfa, umunani barakomereka barimo n’umwana w’amezi icyenda wakomeretse bikomeye.
Uwo mugabo w’imyaka 40, yakoreye ibyo bikorwa mu Mujyi wa Sydney mu gace kahariwe ubucuruzi, yahise araswa n’umupolisi arapfa.
Polisi yatangaje ko igikomeje iperereza kandi ko itahita yihutira gutangaza icyateye uwo mugabo gukora ibyo yakoze kuko bitaramenyekana.
Mu batewe ibyuma harimo abagore bane n’umugabo umwe bahise bagwa aho mu gihe undi mugore yapfuye akimara kugezwa mu bitaro.
Minisitiri w’Intebe wa Australie, Anthony Albanes, yahumurije imiryango y’abakomerekeye muri icyo gikorwa cy’urugomo anashimira bikomeye umupolisi wahise arasa uwo mugizi wa nabi.
Ati “Byari kurushaho kuba bibi iyo hatagira igikorwa.”
Kuri ubu abantu umunani bari kwitabwaho kwa muganga nyuma yo gukomereka barimo n’umwana w’amezi icyenda uri kubagwa ariko nyina akaba yaguye ahabereye ubwo bugizi bwa nabi.
Ni ibintu byababaje abantu benshi barimo n’Umwami Charles III n’umwamikazi Camilla, b’u Bwongereza bavuze ko bifatanyije n’imiryango yaburiye ababo muri ubwo bugizi bwa nabi n’ababukomerekeyemo bose.
Ubwicanyi nk’ubwo bwaherukaga muri icyo gihugu mu 1996 aho Martin Bryant wari witwaje imbunda yishe abantu 35.
Kuva icyo gihe ntabwo hongeye kubaho ubwicanyi bw’abantu benshi ariko mu 2014 umuryango w’abantu batanu wariyahuye.
Mu 2018 abantu barindwi barapfuye barimo abana bane bazize ibikomere by’amasasu mu gihe mu 2019 abantu bane barasiwe mu mujyi wa Darwin.