Abantu bane nibo bapfiriye mu isoko abandi barakomereka bikabije ibiti bibagwiriye

Jul 9, 2024 - 08:40
 0  416
Abantu bane nibo bapfiriye mu isoko abandi barakomereka bikabije ibiti bibagwiriye

Abantu bane nibo bapfiriye mu isoko abandi barakomereka bikabije ibiti bibagwiriye

Jul 9, 2024 - 08:40

Mu gitondo cy’umunsi wa mbere w’iki cyumweru tariki 08 Nyakanga 2024, nibwo humvikanye inkuru y’urupfu rw’abantu bagera kuri bane aho bivugwa ko bagwiriwe n’ibiti byo mu isoko bari bugamyemo.

Iyi mpanuka yabereye mu mujyi uzwi nka Benin ku isoko rizwi cyane muri Jattu riherereye mu gace ka Etsako ho muri leta ya Edo mu gihugu cya Nigeria.

Imvura nyinshi irimo imiyaga, ndetse n’inkuba birakekwa ko ari byo byatumye ahanini ibiti bari bugamye munsi bigwa hasi mu buryo butunguranye abantu 4 bagahita bapfa.

Amakuru dukesha itangazamakuru ryo muri Nigeria avuga ko ubwo bagwirwaga n’ibiti bari benshi cyane, dore ko hari n’abandi bakomeretse bikabije bakaba barembeye mu bitaro.

Bwana Zibiri Marvellous yemeje iby’iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw’abantu, yagarutse no ku kuba hari abaturage bafite urujijo rw’umubare w’abapfuye. Aganira n’itangazamakuru uyu muyobozi yavuze ko mu gitondo cyo kuwa mbere ahagana i saa mbiri na saa tatu ari bwo yahamagawe n’umukozi umwungirije mu kurengera ibidukikije amubwira ibibereye ku isoko rya Jattu.

Zibiri Marvellous yagize ati "Ubwo imvura yagwaga ari nyinshi, ibiti byo mu isoko byagwiriye abantu bari babyugamyemo aho bane bahasize ubuzima abandi benshi bagakomereka."

Yakomeje avuga ko nk’ubuyobozi bagerageje gutabara; imibiri y’abapfuye yahise ijyanwa mu buruhukiro, ndetse n’ababashije kurokoka bakomeje kwitabwaho mu bitaro.

Ubuyobozi bwaboneyeho bwihanganisha imiryango yaburiye abayo muri iyi mpanuka idasanzwe yaturutse ku nkubi y’umuyaga uvanze n’inkuba ndetse n’imvura byatumye ibiti bigwa bigatwara ubuzima bw’abantu.

Ikindi kandi abaturage basabwe kujya baguma mu nzu zabo mu gihe babona ikirere kimeze nabi, mu rwego rwo gukumira ibyago birimo n’urupfu hakiri kare. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06