Abantu 76 bafunzwe bakekwaho gutaha ubukwe bw’ababana bahuje ibitsina

Nov 4, 2023 - 14:22
 0  372
Abantu 76 bafunzwe bakekwaho gutaha ubukwe bw’ababana bahuje ibitsina

Abantu 76 bafunzwe bakekwaho gutaha ubukwe bw’ababana bahuje ibitsina

Nov 4, 2023 - 14:22

nzego z’umutekano muri Nigeria zataye muri yombi urubyiruko 76 zikurikiranyeho gutegura ubukwe bw’ababana bahuje ibitsina muri Leta ya Gombe.

Ishyingirwa hagati y’ababana bahuje ibitsina ntiryemewe muri Nigeria ndetse muri Leta ya Gombe ho iyi migirire ni nk’ikizira kuko ituwe cyane n’abayisilamu aho Itegeko rya Sharia rigendana neza n’irya leta n’ubutabera.

BBC yanditse ko abakekwa batawe muri yombi ku wa Gatandatu ariko amakuru yabyo yemezwa ku wa Mbere, tariki ya 23 Ukwakira 2023.

Umuvugizi w’Inzego z’Umutekano, Nigeria Security and Civil Defence Corps (NSCDC), muri Gombe, Buhari Saad, yavuze ko abatawe muri yombi bakekwaho kuba mu birori by’ababana bahuje ibitsina ndetse no gutegura ubukwe bw’abagabo babiri bakundana.

Yongeyeho ati “Twafunze abakekwa ubwo bari mu isabukuru y’amavuko yateguwe n’umwe muri bo wari witeguye gushyingiranwa n’umugabo mugenzi we muri icyo gikorwa.’’

Abafashwe barimo abagabo 59 ndetse n’abagore 17. Muri bo abagabo 21 bemeye ko baryamana n’abo bahuje igitsina.

Abanyamategeko b’abafashwe nta kintu bigeze batangaza ku makuru yerekeye abakiliya babo.

Saad yavuze ko abakekwa bazagezwa imbere y’urukiko bakaburanishwa mu gihe iperereza rizaba ryasojwe.

Kuryamana n’uwo muhuje igitsina ni icyaha gihanishwa kugeza ku rupfu nk’uko bigenwa n’amategeko ya Sharia agenderwaho mu Majyaruguru ya Nigerina nubwo iki gihano kitigeze cyemezwa ngo gishyirwe mu bikorwa.

Mu 2014, Nigeria yemeje itegeko rishya ribuza ugushyingiranwa kw’abahuje ibitsina. Ugihamijwe ahanishwa igifungo kigera ku myaka 14 muri gereza.

Inzego z’umutekano zikunze gufata abakekwaho kuba baryamana n’abo bahuje igitsina mu Majyaruguru ya Nigeria ariko nta barahamwa icyo cyaha ngo bakatirwe.

Nko muri Kanama 2023, inzego z’umutekano zataye muri yombi abantu 67 bakekwaho kwitabira ubukwe bw’ababana bahuje igitsina mu Majyepfo ya Leta ya Delta ariko urukiko rwategetse ko barekurwa, bagakurikiranwa bari hanze.

Mu Ukuboza kwa 2022 na ho abagera kuri 19 barimo abagabo n’abagore bafatiwe mu Mujyi wa Kano bakekwaho gutegura ubukwe bw’ababana bahuje igitsina ariko barekurwa bataragezwa mu nkiko.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06