Abantu 22 batawe muri yombi bari mukabyiniro kabyiniramo abambaye ubusa buri buri basa na Adam na Eva birira agatunda

Aug 19, 2024 - 11:06
 0  938

Mu ijoro ryo ku wa 17-18 Kanama 2024, inzego zishinzwe umutekano zataye muri yombi abantu 22 bari basohokeye mu kabyiniro kabamo inkumi zambaye ubusa buri buri mu Karere ka Gasabo.

Ni akabyiniro ubusanzwe gakora gafunze ndetse gacungiwe umutekano n’abasore b’ibigango mu kwirinda ko hari uwahinjira atari umukiliya.

Aka kabyiniro kafatiwemo abantu 22 barimo na nyirako, abahakoraga n’uwari ukuriye itsinda ry’ababyinnyi babyinaga bambaye ubusa buri buri.

Amakuri IGIHE dukesha aya makuru ifite ni uko atari ubwa mbere nyiri aka kabyiniro yari akoze ubucuruzi nk’ubu kuko mu 2023 yafungiwe akandi nk’aka mu Gatsata.

Kugeza ubu amakuru ahari ahamya ko abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu gihe rugikomeje iperereza.

Imwe mu mafoto yafatiwe muri aka kabyiniro kabyiniramo inkumi zambaye ubusa buri buri
H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461