Abantu 18 nibo baguye mu muvundo ubwo bagerageza kwinjira muri gariyamoshi

Abantu 18 nibo baguye mu muvundo ubwo bagerageza kwinjira muri gariyamoshi
Mu Murwa Mukuru w’u Buhinde, New Delhi, abantu 18 barimo abagore 10 n’abana 3 baguye mu muvundo wabereye ahategerwa gariyamoshi ubwo bageragezaga kuyinjiramo bagiye mu birori.
Ibi byahaye mu ma saha y’umugoroba wo ku wa 15 Gashyantare 2025, ubwo aba bantu bari bagiye mu Mujyi wa Prayagraj mu bilometero 624 uvuye i New Delhi, bagiye mu birori bizwi nka Mahakumbh Meha.
Mahakumbh Meha ni ibirori by’idini ry’Abahindu aho bateranira ahantu hari amazi menshi bakajya bimenaho amazi kugira ngo Imana ibakize ibyaha nk’uko imyizerere yabo ibigaragaza.
Uyu muvundo watewe n’uko gariyamoshi ebyiri zagombaga gutwara abantu bari bagiye muri ibi birori zatinze kubageraho kandi abantu bari bazitegereje umwanya munini kandi ari benshi.
Ubwo gariyamoshi yageraga aho zitegerwa abantu bose bihutiye kuyirukiramo bituma haba umuvundo bamwe bahaburira ubuzima.
Minisitiri w’Ubwikorezi bwa gariyamoshi mu Buhinde, Ashwini Vaishnaw, yatangaje ko hakozwe iperereza ngo hamenyekane impamvu nyayo y’iyi mpanuka anemeza ko hashyizweho gariyamoshi enye kugira ngo zitware abagenzi bari basigaye.
Ubwikorezi bwa gariyamoshi mu Buhinde bumaze iminsi burangwa n’impanuka zikomeye, aho mu 2023 abantu 288 baguye mu mpanuka ya gariyamoshi.