Abantu 11 nibo bapfiriye mumpanuka bagonzwe n'imodoka bariho batabara abari mu modoka yari renze umuhanda

Jan 15, 2025 - 11:42
 0  807
Abantu 11 nibo bapfiriye mumpanuka bagonzwe n'imodoka bariho batabara abari mu modoka yari renze umuhanda

Abantu 11 nibo bapfiriye mumpanuka bagonzwe n'imodoka bariho batabara abari mu modoka yari renze umuhanda

Jan 15, 2025 - 11:42

Muri Tanzania haravugwa inkuru y'akababaro y'abantu 11 bagonzwe n'imodoka ubwo bariho batabara abari bakoze impanuka y'imodoka yari iguye munsi y'umuhanda.

Amakuru avuga ko imodoka yo mu bwoko bw'ikamyo yakoze impanuka ikakwa mu munsi y'umuhanda hanyuma abaturage bari hafi yaho iyo mpanuka y'imodoka yabereye bahita nihutira kujya gutabara abari muriyo modoka. 

Ubwo bari mu gikorwa cyo gutabara abari muriyo modoka, hahise haza Indi yo mu bwoko bwa Volvo, itwawe n'umushoferi witwa Baraka Merkisedek, maze ahita agonga abantu 11 bariho batabara bahita bitaba Inana ako kanya, abandi 12 barakomereka.

Amakuru yatanzwe na Polisi yavuze ko iyo izo mpanuka zombi zabaye kuri uyu wambere tariki ya 13 Mutarama 2025, mu ma saa tatu zikoro ibera ahitwa Chang'ombe mu karere ka Handeni.

Amakuru avuga ko usibye abo 11 bagonzwe bariho batabara, abari bakoze impanuka muriyo modoka y'ikamyo ntanumwe witabye Imana, abarimo bose bavuyemo ari bazima. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06