Abana 4 bo mu muryango umwe bahiriye munzu bahinduka ivu

Abana 4 bo mu muryango umwe bahiriye munzu bahinduka ivu
Abana bane bo mu muryango umwe bahiriye munzu barakongoka bazize Buje bacanye bamurikisha mu nzu, hanyuma ikaza gufata inzitiramubu ndetse na Matora abo bana bari baryamyeho maze barasha bahinduka umuyonga.
Mu ikiganiro n'itangazamakuru, Umuyobozi wa Polisi mu ntara ya Lindi muri Tanzania, Andrew Ngasa, yavuze ko iperereza bakoze basanze abo bana bane bahiriye mu nzu nyuma yaho nyina yari agiye gushaka mu rumuna wabo wari watinze gutaha ari nijoro kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2025.
Andrew yavuze ko uwo mu byeyi nyuma yo kujya gushaka murumuna wabo ba nyakwigendera, abo bana bahise bafata Buje kugirango bamurikishe mu nzu kuko harimo umwijima, iyo Buje yahise ifata rido yo kucyumba ndetse ihita yadukira n'inzitiramibu hamwe namatera bari baryamyeho inzu ihita ifatwa yose bahita babura ubutabazi maze bose barashya barakongoka.
Abo bana umwe mukuru muribo witwa Hassan Juma yari afite imyaka 11 yigaga mu mwaka wa gatanu mu mashuri abanza, Shufa Juma yari afite imyaka icyenda yigaga mu mwaka wa gatatu, Basrat Juma yari afite imyaka itandatu yigaga mu mwaka wambere ndetse na Izdat Boniface w'inyaka inne.
Aba bana bose uko ari bane bari baryamye mu cyumba kimwe.