Abana 200 baturuka mu miryango itishoboye bahawe ibikoresho by’ishuri kugira ngo bashobore gusubira ku ishuri

Sep 10, 2024 - 17:53
 0  477
Abana 200 baturuka mu miryango itishoboye bahawe ibikoresho by’ishuri kugira ngo bashobore gusubira ku ishuri

Abana 200 baturuka mu miryango itishoboye bahawe ibikoresho by’ishuri kugira ngo bashobore gusubira ku ishuri

Sep 10, 2024 - 17:53

Abana 200 baturuka mu miryango itishoboye yo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo bahawe ibikoresho by’ishuri kugira ngo bashobore gusubira ku ishuri.

Mu mpera z’icyumweru gishize Umuryango w’ivugabutumwa ‘Comfort my People International’ wahaye abana ibikoresho by’ishuri bigizwe n’amakayi, amakaramu, ibikoresho byifashishwa mu isomo ry’imibare (Boîte Mathématicale) n’ibindi bijyanye n’ibikenerwa ku ishuri.

Uretse ibikoresho by’ishuri Umuryango Comfort my People International wahaye abana, unabishyurira amafaranga y’ishuri.

Uwimbabazi Dancille ufite umwana wahawe ibikoresho by’ishuri yashimye Imana yakoresheje uyu muryango kugira ngo umwana we ashobore kujya ku ishuri.

Avuga ko mu minsi ishize yagize ibyago byo gupfusha umwana we w’umukobwa none ngo yagize amahirwe musaza we abona umwishyurira amafaranga y’ishuri.

“Nagize ibyago umwana wanjye w’umukobwa arapfa ngira amahirwe baramfasha mbona abaterankunga bamfatira musaza we, bamfasha no mu mirire baranansura bamfata mu mugongo.”

Pasiteri Willy Rumenera watangije Umuryango Comfort my People International akaba ari n’Umuyobozi Mukuru wa Teen Challenge Rwanda mu Rwanda no muri Afrika y’Iburasirazuba, avuga ko bahisemo gukora ibikorwa birimo gushyigikira abana mu binyanye no kwiga kuko ngo umubyeyi wese imirage ibiri akwiriye kuraga umwana harimo no kumutoza inzira y’agakiza no kumufasha kwiga.

Yagize ati: ”Niyo mpamvu natwe nka Comfort my People nk’umuryango wa Gikirisitu twita cyane kukubwiriza ubutumwa bwiza buhindura abantu kuba abigishwa ba Yesu ndetse tukanita ku bijyanye no gufasha abana kubona uburezi bwiza kugira ngo bazigirire umumaro banawugirire umuryango n’igihugu.”

Akomeza agira ati: “Comfort my People International ntabwo twita ku bana gusa ahubwo hari n’ibindi bikorwa bitandukanye dukora birimo nko kuba twarubatse inzu zisaga 200 ku miryango itishoboye yiganjemo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Pasiteri Rumenera avuga ko abana bafashwa n’Umuryango abereye umuyobozi, bishyurirwa amafaranga y’ishuri n’ibindi bitandukanye bijyanye no guteza imbere ubuzima bwabo.

Yongeraho ati: “Twasobanukiwe ko idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ari iri; ni ugusūra impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi” (Yakobo 1:27), ni yo mpamvu twita ku batishoboye dushyizeho umwete kuko kora ndebe ikwiye kuruta vuga numve ndetse na Roho nziza ikwiriye gutura mu mubiri muzima.”

Comfort My People International igira uruhare mu gutanga ibiribwa ku miryango itishoboye, usura abarwayi mu bitaro hirya no hino mu Rwanda kandi ukanishyurira Mituweli abatishoboye.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06