Abamisiyoneri bo muri Korea y’Epfo bashimutiwe muri Kenya

Abamisiyoneri bo muri Korea y’Epfo bashimutiwe muri Kenya
Abamisiyonari babiri bo muri Koreya y’Epfo bashimuswe aho batuye n’abagizi ba nabi batamenyekanye mu gace ka Odda, mu Ntara ya Marsabit, ahagana mu ma saa 21h 00 zo muri Kenya
Ibi byabaye mu ntangiro z’iki Cyumweru, aho abantu bitwaje imbunda bashimuse abamisiyoneri babiri bo muri Koreya y’Epfo mu Majyaruguru ya Kenya, hafi y’umupaka wa Etiyopiya.
Ikinyamakuru Standard cyanditse ko komiseri w’intara ya Marsabit, James Kamau, yavuze abashimuswe ari umugabo wo muri Koreya y’Epfo na nyirabukwe bavanywe mu rugo rwabo mu mudugudu wa Odda ku wa mbere ahagana mu ma saa cyenda z’ijoro. (1800 GMT).
Umuyobozi w’intara wungirije, David Saruni, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko ku wa kabiri hagaragaye ibimenyetso ko bashobora kuba bashimuswe bakajyanwa ku mupaka wa Kenya na Etiyopiya.
Ambasade ya Koreya y’Epfo i Nairobi, ntabwo yahise isubiza imeri (email) bandikiwe kugira ngo itange ibisobanuro kuri aba bantu baburiwe irengero. Umuvugizi wa polisi y’igihugu Resila Onyango yavuze ko yamenye ishimutwa ryabo ariko ko adashobora gutanga ibisobanuro birambuye.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Kanama 2024, kandi abantu bitwaje imbunda bigabije ishyamba ryo ku mupaka wa Moyale bica abantu umunani batwika imirambo yabo.