Abakozi barenga 400 birukanwe muri RCS

Abakozi barenga 400 birukanwe muri RCS
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Ugushyingo 2024,Urwego rw’u Rwanda rushinzwe lgorora (RCS) rwirukanye abakozi 411.
Nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 09 Ugushyingo 2024.
Aba bakozi bakaba birukanywe kubera imyitwarire mibi mu kazi, ruswa n’ibindi byaha.
Abirukanywe harimo Komiseri 1, aba Ofisiye bakuru 26, aba Ofisiye bato 20, ba su Ofisiye n’aba wada 364.
lyi myanzuro yo kubirukana ijyanye n’amahame yo kwimakaza imikorere myiza ya RCS